AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Gen.James Kabarebe yagaragaje ingaruka Abakono bari bagiye guteza mu gusenya igihugu

Umujyanama wihariye wa perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu byagisirikare n’umutekano Gen.James Kabarebe yakomoje kungaruka zikomeye igihugu cyari kigiye guhura nazo mu gihe intego y’Abakono yarikuba ikomeje guhabwa intege mu Banyarwanda.

Yagaragaje ko usibye kuba bari bimitse umutware wabo,bari banabaye intandaro yo kubimburira utundi duce n’ubundi bwoko kwimika uwabo bityo kugira ngo bazahuze imbaraga mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda bikaba ingorabahizi.

Yagize ati'” icyatumye RPF Inkotanyi irwana uru rugamba, igakomera,ikabohora igihugu, igahagarika Jenoside, ni uko mu mikorere yayo, ntabwo yigeraga iha intebe ikintu cyitwa imico mibi, Kandi ikintu cyitwa Negative tendance cyangwa ikigaragaza ko kizaba kibi, yakibonaga hakiri kare,yamara kukibona ikakirandura, Negative tendance iyo uyihoreye,ukayibona ukayireka,ukayorora, igera igihe udashobora kuyihagarika”.

“N’ibingibi rero dukemura hano, ninako byari kuzamera ni Abakono, ejo ni Abashambo, Ejo bundi ni Abasinga, igihugu kigatangira kikajyamo ibice, noneho mu gisirikare nabivuze, ubwo iyo byakijemo,buri muntu areba abe, undi akareba abe n’undi atyoo, ejo n’ejo bundi washaka kubakoresha ushaka kwikiza runaka n’abakoresha byoroshye igihugu nkagusenya, ni uko nguko bimeze ni bibi bikabije(biri very dangerous)”.

“Ntabwo ari imikino,ahangaha turavuga amaraso y’Abanyarwanda, ari ayamenetse ari azameneka ejo, tugomba kuva hano turi serious dufite icyo dukuye hano mu mitwe yacu ni ikihe dukemuye, icyafasha Abanyarwanda ni ikintu kimwe, ni ubumwe bwacu, nicyo kizaduteza imbere, Kandi Naya percentage tugezeho…., Y’ubumwe niyo itugejeje hano nta kindi.

Ibi yabikomojeho Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2023, ubwo abanyamuryango ba RPF Inkotanyi babarirwa kuri 800 bari bazindukiye ku cyicaro cyayo i Rusororomu mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’ubuyobozi bw’umuryango inatumiramo n’abayobozi b’indi mitwe ya politike ndetse n’abayobozi mu zindi nzego zitandukanye.

Muri iyi nama kandi Vice chairperson w’umuryango wa RPF Inkotanyi Hon.Uwimana Console, nawe yabibukije ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ndakorwaho, asaba buri wese kubusigasira no kwamagana icyabuhungabanya aho kiva kikagera.

Yagize ati’:” Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ihame ntakuka, biranavugwa ubumwe ni urugendo, kuri RPF Inkotanyi ni urugendo rutazasubira inyuma, ni urugendo turimo rudashobora gusubira inyuma, ibipimo byagaragajwe biratwereka ko duhagaze neza ariko n’ibyuho byagaragajwe biratwereka ko tutarebye neza twadindira,gusubira inyuma byo ntibishoboka ariko twadindira, Abanyarwanda twiyemeje gukomera ku bumwe bwacu tubishumangira mu itegeko nshinga byagarutsweho ariko noneho mu buryo bwo gukomeza ubwe buryo bwacu,hajyaho na gahunda ya Ndi Umunyarwanda,turi hano nk’abanyamuaryango, tuzirikane ko muri manifesto y’umuryango 2017-2024,umukandida wacu yemereye Abanyarwanda gushimangira no gushyigikira ubumwe bwacu”.

Kugeza ubu igipimo cy’ubumwe mu Banyarwanda Kiri kuri 94% ariko Minisiteri y’ubumwe n’inshingano mbonera gihugu ikavuga ko ntakwirara kuko buriwese atabaye maso intambwe imaze gutera yasubira inyuma, urugero ni kimwe bu bikorwa umuryango wa RPF uherutse kwamagana, ikavuga ko atari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, ni ibirori byiriwe iyimikwa ry’umutware w’Abakono byabereye mu Murenge wa Kinigi,mu Karere ka Musanze.

Ababyitabiriye barimo na Kazuza Rushago Justin, basabye imbabazi bemeza ko batazasubira gukora amakosa nk’aya aganisha igihugu mu mateka asa nayo cyanyuzemo.

Inkuru yabanje

Umukono mukuru yashizamanga asaba imbabazi yiyemeza kutazasubira ingeso zose zisa nabyo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger