AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Gen.James Kabarebe na Lt.Gen. Mubarakh Muganga basabye APR FC kuzanyagira ikipe yose bazahura muri Shampiyona

Ubuyobozi bw’iyi kipe buyobowe n’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe Gen James Kabarebe ari kumwe n’umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga ndetse n’umuyobozi wungirije Brig Gen Firmin Bayingana, umunyamabanga wiyi kipe Masabo Michel ubwo basuraga iyi kipe aho yari iri gukora imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa mbere wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Gicumbi kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali Nyamirambo bagize ubutumwa bagenera iyi kipe.

Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye ashimira ikipe ya APR F.C mu bikorwa bitandukanye yagiye ikora anaha ikaze umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C Gen James Kabarebe.

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C yatangiye agira ubutumwa abaha nyuma yo gukina imikino ny’ Afurika, anakomeza agira ubutumwa abagenera mu kwitegura shampiyona.

Yagize ati ”imikino mumaze gukina mu ruhando rw’amahanga twarayibonye twahuye n’amakipe akomeye ariko yose yavuye hano mu Rwanda yiyushye akuya” kubwo umupira babonye hano, hari ikintu kiza mumaze kugeraho kigaragarira buri umwe, kera amakipe yo hanze yazaga mu Rwanda aziko aje kuhatsindira ndetse n’ ibitego byinshi, ariko ubu ikipe iza isigaye iza iziko bitari buyorohere gutsindira hano ibyabaye kuri aya makipe aheruka hano murabizi.

Yego twagiye dutombora amakipe akomeye kandi ninayo twashakaga, kuko iyo utomboye ikipe ikomeye nawe uba ushaka kwerekana urwego rwawe iyo rero ukinnye n’amakipe mato uba usubiye inyuma. Ikipe ikomeye ya Tunisia twatomboye tumaze gukina nayo yabonye umupira twakinnye ko nta kipe byakorohera gukura amanota hano mu Rwanda uko amakipe yishakiye.

Yakomeje agira icyo asaba iyi kipe mbere y’itangira rya shampiyona.

Yagize ati ”tugiye gutangira shampiyona uko twashoje uyu mwaka ushize ari nako bikomeza ni ugutsinda ibitego byinshi ikipe yose tujya guhura nayo ikaba iziko APR FC iyitsinda ibitego byinshi kandi ibyo ngibyo bizagerwaho kuko mufite abatoza beza ndetse n’ababafasha, tubifurije amahirwe tuzongere dutware igikombe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger