AmakuruImikino

Gasogi United yasinyishije abandi bakinnyi babiri

Gasogi United ya KNC akaba anayobora Radio 1 na  TV1 imaze gusinyisha abakinnyi babiri harimo umwe ikuye muri Espoir FC yo mu cyiciro cya mbere n’uwo muri Sorwathe yo mu cyiciro cya kabiri.

Abo bakinnyi ni Mudeyi Abdoul wakinaga muri Espoir FC y’i Rusizi na Kaneza Augustin wakinaga muri Sorwathe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri. Sorwathe yananiwe kuzamuka mu cyiciro cya mbere itsindwe na Gasogi United . Aba biyongera kuri Cyuzuzo Ally wakiniraga Kirehe FC mu mwaka ushize w’imikino, Munyabuhoro J.d’Amour wakiniraga Bugesera FC na Ndekwe Felix wakiniraga Marine FC.

Aba bakinnyi bose bahawe amasezerano y’imyaka ibiri bakinira Gasogi FC.

Gasogi United inafite umutoza mushya kuko Lomami Marcel wafashije iyi kipe kuzamuka ntabwo afite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere gisaba byibuze kuba umutoza afite Licence B itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Ibi byatumye isinyisha umutoza Guy Bukasa wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo watozaga ikipe y’abatarengeje imyaka 23 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AS Nyuki yo mu cyiciro cya mbere.

Gasogi United yatsinze Sorwathe y’i Kinihira mu mukino ubanza igitego 1-0 i Kinihira, mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo banganya igitego 1-1, Gasogi United izamuka ityo.

Gasogi yashinzwe mu mwaka wa 2016, ijya mu cyiciro cya kabiri iguze izina rya Unity Fc, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa Ferwafa.

Mu nama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeli 2018, yaje gutora ku bwiganze ko Gasogi United iba umunyamuryango wa 53 wemewe wa FERWAFA.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger