AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Gacinya Denis yagizwe umwere ku byaha byo kunyereza umutungo wa leta yashinjwaga

Gacinya Chance Denis wahoze ari Visi-Perezida wa Rayon Sports akaza gutabwa muri yombi akurikiranweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta, yamaze kugirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi, nyuma yo gusanga adahamwa n’ibyaha yashinjwaga.

Ni nyuma y’urubanza yareganwagamo na Gataha Jean Paul rwasomwe ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu.

Gacinya yari yaratawe muri yombi mu Ukuboza k’umwaka ushize, nyuma y’aho badepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) basabiye ubushinjacyaha kumukurikirana nyuma yo gusanga kompanyi ya MICON yaragiye yishyurwa amafaranga y’umurengera adahawanye n’ibikorwa yari yarakoze ubwo yatsindiraga isoko ryo gushinga amapoto ku muhanda.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Gacinya yatangiye kuburanishwa n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwahise rwanzura kumuha igifungo cy’agateganyo. Gacinya Yahise ajuririra iki gifungo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, gusa rwanzura y’uko ubujirire bwe nta shingiro bufite.

Nyuma yaje kuregwa mu rukiko rwisumbuye rwa Rusizi ari na ho yari yarakoreye icyaha, kuva muri Werurwe urubanza rwe rutangira kuburanishwa. Urubanza rwe rwasojwe muri Kamena, gusa yaburanaga afungiwe muri Gereza ya Mageragera iri mu karere ka Nyarugenge.

Nyuma yo kuburana mu mizi gihe cy’amezi atatu Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi uyu munsi rwanzuye ko Gacinya Chance Denis arekurwa, kimwe na mugenzi we baregwaga hamwe. Ubushinjacyaha bufite igihe cyo kujuririra iki kemezo cy’urukiko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger