AmakuruImikino

Francine Niyonsaba yakiriwe nk’intwari i Bujumbura (+AMAFOTO)

Umurundikazi Francine Niyonsaba uherutse guca agahigo mu kwiruka metero 2000 mu isiganwa ryiswe Continental Tour Gold riheruka kubera i Zagreb mu gihugu ca Croatia yakiriwe n’imbaga y’abantu ku kibuga mpuzamahanga cy’indege  I Bujumbura.

Francine akigera I Burundi mu kiganiro yahaye n’itangazamakuru yagize ati: “Ndumva nakoze ibisadanzwe  nanjye ubu navuga ko ntasanzwe ku isi.”

I Burundi ku kibuga  cy’indege n’ubwo haherutse kuvugwa ibitero by’’amagrenade abantu benshi cyane baje gutera kwakira Francine Niyonsaba no mu mihanga ya Bujumbura.

Uyu Murundikazi yatwaye umudali wa feza muri Shampiyona y’Isi no mu Mikino Olempike mu gusiganwa metero 800. Umuhigo wo ku rwego rw’Isi uyu mukobwa yashyizeho, wabonetse nyuma y’icyumweru abaye uwa mbere muri metero 5000 mu isiganwa rya Diamond League ryabereye i Zurich.

Francine Niyonsaba w’imyaka 28, ari mu basiganwa ku maguru benshi babujijwe guhatana muri metero hagati ya 400 na 1,500 kubera ko bafite imisemburo ya kigabo.

Uyu Murundikazi yatwaye umudali wa feza muri Shampiyona y’Isi no mu Mikino Olempike mu gusiganwa metero 800.

Abagiye kumusanganira bari bafite icyapa cyanditseho ngo “Abanya-Ruyigi n’Abarundi twese tuguhaye ikaze kandi turagucyeje ku bw’ishema wateye igihugu cyacu n’intara.”

Niyonsaba yegukanye Irushanwa rya Continental Tour Gold ryabereye i Zagreb muri Croatia ku wa Kabiri w’icyumweru gishize nyuma yo gukoresha iminota itanu, amasegonda 21 n’ibice 56, agabanya amasegonda abiri ku bihe byaherukaga gushyirwaho na Genzebe Dibaba mu 2017.

Umurundikazi Niyonsaba Francine uherutse guca agahigo ko kuba umuntu wiruka kurusha abandi muri metero 2000 ku isi,
Niyonsaba yegukanye Irushanwa rya Continental Tour Gold ryabereye i Zagreb muri Croatia
Ubwo yageraga mu gihugu cye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Nzeri, Niyonsaba yakiriwe n’ikivunge cy’abantu ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger