AmakuruImyidagaduro

Filime ya Joël Karekezi yegukanye igihembo mu iserukiramuco rya [LAFF] ribera mu Misiri

‘Mercy of The Jungle’ Filime yayobowe na Joël Karekezi, ikomeje kwandika amateka muri Cinema nyafurika kuri ubu  iyi filime yongeye kubona igihembo mu iserukiramuco rya Luxor African Film Festival [LAFF] ribera mu Misiri.

Luxor African Film Festival ni iserukiramuco rya filime ngarukamwaka ribera mu Mujyi wa Luxor uherereye mu Majyepfo ya Misiri. Ni iserukiramuco rifite intego yo guhuza Misiri n’ibindi bihugu bya Afurika binyuze muri sinema. ryabaga ku nshuro yaryo ya munani.

‘Mercy of the Jungle’ ya Joël Karekezi yahawe igihembo cyihariye n’abari bagize akanama gatanga amanota, iki gihembo Joël Karekezi yahawe yahawe inyito ya The Silver Mask of Tutankamun.

Filime “The Mercy of the Jungle” Imara iminota 90 ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina yitwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo Kinshasa mu gice cyari cyuzuyemo abanzi.

Ni filime igaragaramo umuririmbyikazi Nirere Shanel , n’abandi nka Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino ,  Kantarama Gahigiri n’abandi, iyi filime yanditswe na Casey Schroen, Joel Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. Ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo kuyitunganya byayobowe na Joel Karekezi.

Joël Karekezi ubwo yashyikirizwaga igihembo muri iri serukiramuco ryaberaga mu majyepfo ya Misiri
Iyi filime yari iherutse kwegukana ibihembo bibiri mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ryitwa FESPACO ribera i Ouagadougou muri Burkina Faso
Twitter
WhatsApp
FbMessenger