AmakuruAmakuru ashushyeImikino

FIFA Ranking: Amavubi yongeye gusubira inyuma, u Burundi buzamukaho imyanya 6

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yongeye gusubira inyuma ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi rwasohotse ku munsi w’ejo, mu gihe ikipe y’igihugu y’Ububiligi Les Diables Rouges yambuye Ubufaransa umwanya wa mbere.

Imikino 2 u Rwanda ruheruka gukina harimo uwo rwatsinzwe na Guinee Conakry ibitego 2-0 undi bakawunganya ni yo yatumye ikipe y’igihugu Amavubi ititwara neza ku rutonde rw’ukwezi kwa cyenda.

Mu gihe urutonde rw’ukwezi gushize Amavubi yari ahagaze ku mwanya wa 137, magingo aya ikipe y’igihugu Amavubi ihagaze ku mwanya wa 138 ku isi n’amanota 1092.24. Byumvikana ko iyi kipe yari ifite amanota 1093 mu kwezi gushize yatakaje yasubiye inyuma ho umwanya umwe.

Amavubi kandi yisanze ku mwanya wa 37 ku mugabane wa Afurika.

Ikipe y’igihugu ya Guinee Conakry iheruka gukina n’Amavubi ni yo ikomeje kugenda ibyungukiramo kuko ubu ihagaze ku mwanya wa 65 ku isi, umwanya yari inariho mu kwezi gushize.

Ku rwego rw’isi ikipe y’igihugu y’Ububiligi yari isangiye n’Ubufaransa umyanya wa mbere ubushize yamaze kuwuyambura, mu gihe iyi kipe iheruka gutwara igikombe cy’Isi yafashe uwa kabiri.

Ikipe ya Brazil na Croatia zagumanye imyanay zari zifite ubushize, mu gihe Argentina yari 11 ubushize yatakaje umwanya umwe. Ubwongereza bwari ubwa gatandatu ubushize bwazamutseho umwanya umwe, mu gihe ikipe y’igihugu y’Abadage yatakaje imyanya 2 yose.

Muri Afurika Tunisia ni yo ikomeje kuyobora, ndetse ikaba yazamutseho umwanya 1 ugereranyije n’ukwezi gushize.

Uretse ikipe y’u Rwanda isa n’aho yitwaye nabi mu kwezi gushize, andi makipe hafi ya yose yagiye yiyongerera amanota. Urugero nk’ikipe y’igihugu y’u Burundi yari iya 148 ubushize yafashe umwanya wa 142, Uganda yari iya 83 yafashe umwanya wa 79, Tanzania yari iya 140 yabaye iya 136, mu gihe Kenya yari iya 107 yafashe umwanya wa 105.

Ibihugu 10 bya mbere ku isi.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger