Imikino

FERWAFA yatanze umwanzuro ku bihano CAF yari yafatiye Rayon Sports, boroherejwe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatanze imyanzuro ku bihano CAF yari yarafatiye bamwe mu bayobozi n’abafana ba Rayon Sports.

Ibi bihano bigizwe no kumara imyaka ibiri batagaragara mu bikorwa ibyaribyo byose by’umupira w’amaguru , byafatiwe bamwe mu bayobozi n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports byaje nyuma yuko impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryakoze ipererezeza  rigasanga harabayeho gushaka gutanga ruswa ku mukino wahuje Rayon Sports na LLB Academic y’iburundi mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye i Bujumbura.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, Bwana Muhirwa Prosper, Mudaheranwa Shaffy, Rukundo Patrick na Nkusi Jean Paul  ntibemerewe guhagararira ikipe iyariyo yose mu bikorwa birebana numupira w’amaguru mu Rwanda .

Icyahindutse ku bihano bari bafatiwe mbere , ni uko aba bavuzwe haruguru bemerewe kuzajya bitabira ibikorwa birebana na Rayon Sports ndetse n’ibindi bikorwa by’umupira w’amaguru muri rusange byabereye ku ma Sitade atandukanye mu Rwanda ariko bakabikora mu rwego rw’abafana.

Ibaruwa bandikiwe

Mu ntagirizo z’ukwezi gushize, ni bwo CAF yafatiye ibihano bamwe mu bayobozi b’ikipeya Rayon Sports bashinjwa gushaka gutanga ruswa ku mukino wo kwishyura iyi kipe yahuyemo na LLB yo mu Burundi i Bujumbura mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League.

Icyo gihe Rayon Sports yaciwe ibihumbi 15,000 by’amadolari ya Amerika, Visi perezida wa Rayon Sports Muhirwa Prosper n’abandi barimo: Rukundo Patrick (wahoze ari umubitsi wa Rayon Sports), Mudaheranwa Shaffy (wahoze ari mu kanama gashakira abakinnyi iyi kipe) na Nkusi Jean Paul bahagarikwa imyaka ibiri na CAF mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger