AmakuruAmakuru ashushyeImikino

FC Barcelona yemeye guhura na Mamelodi Sundowns

Ikipe ya FC Barcelona yemeye guhura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo, mu gihe abantu bari babanje guhakana ko uyu mukino ushobora kuba ubwo ikipe ya Mamelodi Sundowns yatangazaga ko izahura n’iyi kipe y’igihangage yo muri Espagne.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo ikipe ya Mamelodi Sundowns yatangaje ko ifitanye umukino na Barcelona biciye kuri perezida wayo Patrice Motsepe, nyuma iza no kubinyuza kuri  Twitter yayo, gusa abenshi ibi babifashe nk’inzozi kuko uyu mukino utagaragaraga mu mikino FC Barcelona ifite.

Icyari gitegerejwe ni ukureba niba Barca izemera kuza muri Afurika y’epfo ku ncuro ya kabiri, gusa kuri uyu wa kane iyi kipe yabihaye umugisha yemera ko izaza muri Afurika y’Epfo.

Ibicishije kuri Twitter yayo Barcelona yagize iti” FC Barcelona izatanga uruhare rwayo mu kwibuka iyakabaye isabukuru y’imyaka ijana ya Nelson Mandela, aho izakina kuri uyu wa 16 Gicurasi na Mamelodi Sundowns yatwaye igikombe cya shampiyona ya Afurika y’Epfo.”

“Ikipe izajya i Johanesburg umunsi umwe mbere y’uko umukino uzatangira 6.15pm zo muri Afurika y’epfo ubera kuri Stade ya FNB, yamamaye nka Soccer City.”

Ni umukino wa 21 FC Barcelona igiye gukinira ku mugabane wa Afurika, mu gihe bizaba ari inshuro ya kabiri ikinira muri Afurika y’Epfo.

Barcelona yaherukaga muri iki gihugu mu 2007 ubwo yatsindiraga Mamelodi Sundwons ibitego 2-1 mu mujyi wa Pretoria.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger