Fatakumavuta yakatiwe igifungo cy’imyaka irenga ibiri
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo guhamya Sengabo Jean Bosco, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Fatakumavuta, ibyaha bitandukanye byamushinjwaga, rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu hamwe n’ihazabu ingana na miliyoni imwe na magana atatu y’amafaranga y’u Rwanda (1.300.000 Frw).
Mu isesengura ry’uru rubanza rwasomwe ku wa 13 Kamena 2025, urukiko rwagaragaje ko Sengabo yahamijwe icyaha cyo gukangisha no gusebanya binyuze mu magambo yatangaje. Iri ni icyaha rihanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 300.000 Frw, nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.
Urukiko kandi rwemeje ko amagambo ye yagiye atangaza yujuje ibisobanuro by’icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha, kikaba ari icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw.
Ikindi cyaha cyahamye Fatakumavuta ni ugukoresha ibiyobyabwenge, nyuma y’uko mu mubiri we habonetse ibisigisigi birenze igipimo cyemewe. Nubwo yabihakanye, urukiko rwasanze nta mpamvu ifatika yatanzwe ishyigikira ubusabe bwe bwo kongera gupimwa, maze rufata umwanzuro wo kumuhamya iki cyaha, gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe.
Hari ibindi byaha byari bimushinjwa ariko urukiko rwabimugizeho umwere. Ibyo birimo icyaha cy’ivangura, aho urukiko rwasanze amagambo yavuze ku mugore wa Bahati atari ayo kugamije gutesha agaciro cyangwa kubiba urwango. Yanashinjwaga gutukana mu ruhame, ariko urukiko rwasanze amagambo ye kuri The Ben atarimo igitutsi gihamye.
Bitewe n’impurirane mbonezamugambi – aho ibyaha byinshi bihurira mu gihe kimwe – amategeko ateganya ko ibihano by’ibyaha biteranywa. Ariko kubera ko Sengabo yemeye bimwe mu byaha aregwa, urukiko rwafashe impamvu nyoroshyacyaha rugabanya ibihano.
Fatakumavuta yatawe muri yombi tariki ya 18 Ukwakira 2024, akaba afungiye mu Igororero rya Nyarugenge. Igihe amaze afunzwe kizabarwa nk’igice cy’igihano yakatiwe. Ashobora kujurira iki cyemezo mu gihe cy’iminsi 30 uhereye igihe cyafatiwe.