AmakuruPolitiki

FARDC yatangije iperereza ku musirikare wayo ’wiciwe mu muhanda’ i Goma yitiranyijwe

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kivuga ko kibabajwe n’urupfu rw’umwe mu basirikare bacyo wiciwe i Goma muri iki cyumweru kandi ko cyatangije iperereza ngo hamenyekane uburyo yapfuye.

Mu itangazo, Liyetona Koloneli (Lt Col) Ndjike Kaiko Guillaume, umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, yavuze ko Capitaine (Capt) Rutasura Gasore Patrick yishwe mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 9 Ugushyingo rishyira ku wa gatanu tariki ya 10 y’uku kwezi.

Hari abantu bamwe bashobora guhungabanywa na bimwe mu bivugwa muri iyi nkuru.

Amashusho ateye ubwoba yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru itashoboye kugenzura, bivugwa ko yerekana uwo musirikare mu bihe bye bya nyuma.

Umugabo wambaye imyenda isa nk’iya gisirikare udafite imbunda, agaragara yabaye intere yicaye mu muhanda mugari w’ahantu h’amabuye y’amakoro, azengurutswe mu mpande z’umuhanda n’imbaga y’abantu bashungereye.

Anagaragara aterwa mu mutwe ibisa nk’amabuye, nuko akarambarara mu muhanda, ari na ko ava amaraso mu mutwe, mu gihe imbaga y’abantu ikomera (izomera).

Mu majwi yumvikana muri iyo videwo, mu ndimi zitandukanye, humvikanamo n’iry’umugabo ubaza mu Gifaransa niba ari “Umunyarwanda”, agasubizwa mu rundi rurimi rutari Igifaransa, nuko agahita avuga ngo “Okay”.

Lt Col Ndjike yavuze ko “ku itegeko” rya Guverineri w’agateganyo wa Kivu ya Ruguru, Général-Major Cirimwami Nkuba Peter, “amaperereza yatangiye kugira ngo hatangwe umucyo ku kuntu uyu dusangiye igihugu yapfuye.”

Ku bw’ibyo, iryo tangazo rivuga ko babiri mu bacyekwa bamaze gutabwa muri yombi boherezwa mu nkiko zibifitiye ububasha.

Hari amakuru amwe avuga ko uwo musirikare yishwe azira ubwoko bwe bwo kuba ari Umututsi, n’andi makuru avuga ko yacyetswe ko ari umwe mu nyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi rwa DR Congo mu burasirazuba bw’igihugu.

Byatangajwe henshi, nko muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, ko uwo mutwe w’inyeshyamba uterwa inkunga n’u Rwanda y’abasirikare n’ibikoresho. Ubutegetsi bw’u Rwanda burabihakana.

Kuva mu ntangiriro y’Ukwakira (10), imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye izo ngabo za DR Congo, nyuma y’amezi atandatu yari ashize muri rusange hari agahenge.

Intambara hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger