Mu mashushoUtuntu Nutundi

Ese ni ibyansi byabaye bike, cyangwa ntacyo bitwaye gukamira mu kadobo?

Ifoto imaze igihe gito itembera ku mbuga nkoranyambaga, igaragazaba umwe muri ba nyampinga bitegura gutoranywa mo ubahiga, ari gukamira amata mu kadobo kava mo isabune, yanenzwe na benshi. 

Benshi mu bagiye banyuza ubutumwa bwabo ku rubuga rwa Facebook, bagiye bagaragaza ko bigayitse, kubona ba nyampinga batoranyijwe ku rwego rw’igihugu, bakora nabi igikorwa gifite agaciro gakomeye mu muco nyarwanda, bagkamira mu kadobo kavamo isabune, aho gukamira mu Cyansi.

Iba byatuma umuntu yibaza niba ari icyansi cyabuze, cyangwa niba kugeza ubu nta kosa riri mo kuba umuntu yakamira mu kadobo, cyangwa ikindi kintu cyose abonye hafi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger