AmakuruImikino

Emery Bayisenge n’ikipe ye nshya bari mu gahinda

Myugariro w’umunyarwanda Emery Bayisenge imaze igihe kinini adakina imikino Nyafurika, nubwo ikipe ye yari yabonye itike nabwo ntazayikina uyu mwaka kuko Gor Mahia yakuwe muri aya marushanwa.

Gor Mahia ya Emery Bayisenge yagombaga kuzahagararira Kenya mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League nyuma kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-23.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ikaba yambuye iyi kipe “Club Licensing” kubera ko hari ibyo iyi kipe itujuje.

Impamvu ni ukuba yarananiwe kwishyura imyenda ibereyemo abahoze ari abakinnyi bayo bityo ikaba yakuwe mu makipe 54 azakina amarushanwa ya 2023-24 aho bivugwa ko ishobora gusimbuzwa Tusker FC yabaye iya kabiri muri shampiyona ariko bikaba bitaremezwa.

Bivuze ko Gor Mahia itari mu makipe azaaba ari muri tombora ejo tariki ya 25 Nyakanga 2023.

Iyi kipe ikaba yanaraniwe kwishyura miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda harimo miliyoni 18 za rutahizamu w’Umunye-Congo Sando Yangay, miliyoni 9 za rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu na miliyoni 35 z’Umunya-Mali Adama Keita.

Sam Ochola, umunyamabanga w’iyi kipe yabwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya ko iri deni ryamaze kwishyurwa ariko ryishyuwe igihe cyararenze bityo ko ari yo mpamvu bangiwe.

Nubwo yavuze gutya ariko ikinyamakuru Pulse cyatangaje ko umuyobozi wa Federasiyo ya Kenya, Barry Otieno yavuze ko iyi kipe yananiwe kugaragaza ko yishyuye iri deni ndetse ko bagerageje kuvuganira Gor Mahia muri CAF ndetse iyisaba no gufatira amafaranga igenera federasiyo ya Kenya buri mwaka ariko biragorana kubera ko ibihano yabifatiwe na FIFA.

Muri Tombola izaba ejo nibwo amakipe yo mu Rwanda nka APR FC izakina CAF Champions League na Rayon Sports izakina CAF Confederation Cup zizamenya amakipe bazahura mu ijonjora ry’ibanze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger