Imyidagaduro

Dream Boys, Jay Polly na Bruce Melody bagiye gutaramira abantu ku buntu

Bruce Melody, Jay Polly na Dream Boys ni bamwe mu bahanzi bazataramana n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda zihaba mu gitaramo cy’ubuntu cyiswe European Street Fair gitegurwa n’umuryango w’ibihugu by’Iburayi na Ambasade z’uyu muryango zikorera i Kigali.

Iki ni igitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2018 muri Car Free Zone guhera saa munani z’amanywa.

Kwinjira bisaba kuba wahageze gusa kuko bizaba ari ubuntu ndetse hazaba hari n’ibikinisho by’abana bazanarushanwa bagatsindira ibihembo bitandukanye. Iki gitaramo gitegurwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Uburayi ‘Europe Day’.

Iki gitaramo cyaherukaga kuba muri Gicurasi mu mwaka wa 2017 mu gitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera aho cyagaragayemo abahanzi batandukanye nka Riderman, Charly na Nina, Yvan Buravan n’abandi benshi.

Kwinjira ni ubuntu rwose
Twitter
WhatsApp
FbMessenger