AmakuruPolitiki

DRC yahawe integuza yo gufatwa kwa Goma

Corneille Nangaa yahamije impinduramatwara yo kwirukana Perezida wa Congo Tshisekedi kubutegetsi, yahereye i Rutchuru

Nangaa yemeje ko M23 igiye gufata Goma anibasira Perezida Tshisekedi bikomeye,uyu Muyobozi kandi , yemeje ko iri huriro rigiye gufata umujyi wa Goma mu gihe kitarambiranye hanyuma bagakomerezaho berekeza no mu bindi bice byose by’icyo gihugu.

Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo n’umutwe witwaza intwaro wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agaruka ku ntego nyamukuru y’iri huriro kuri ubu rikiri mu mirwano n’Igisirikare cya Leta.

Nangaa yakomeje avugako AFC/M23 ari Umucyo uturutse mu Burasirazuba bwa DRC werekeza hose kubohora Igihugu cyose ati “ Ni umucyo uturutse hano uyu munsi iRutchuru kandi kwibohora kwacu niho gutangiriye.

Nangaa wari uri mu nama yahurijwemo abaturage bo muri Teritwari ya Rutshuru, imwe mu zigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 ku kigero kirenga 90% mu ntara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko Ihuriro ayo bora rifata perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi nk’ “umubeshyi, umujura, (mpumbavu), wibye amatora.”

Ati “Twe ntitumuzi nka perezida. Ntakiri perezida n’inzego zose yashyizeho ntituzizi, turi mu nzira tuzagenda tubirukane. Tuzagenda dushyireho kubana mu bumwe, dukureho ironda bwoko, dukureho inyerezwa ry’umutungo, dukureho ububeshyi.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger