AmakuruPolitiki

DRC: Perezida Félix Tshisekedi yategetse ko umupolisi ukomeye afungwa

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yagarutse ku myigaragambyo y’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Lubumbashi, yapfiriyemo Bane ananenga bamwe mu bayobozi bayigizemo uruhare.

Ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019, nibwo Perezida yagize icyo avuga kuri iyi myigaragambyo ahita anategeka ko umwe mu bapolisi bakomeye (Officier) atabwa muri yombi. Iyi mwigaragambyo yapfiriyemo abantu bane barimo abanyeshuri batatu ba Kaminuza UNILU (Université de Lubumbashi).

Itangazo ryashyizwe hanze na perezidansi y’iki gihugu, rigira riti “Umukuru w’igihugu yanenze bikomeye iki gikorwa cy’ubugoryi cyagizwemo uruhare na ofisiye wo hejuru”.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru w’Inama y’Abaminisitiri, Vital Kamerhe, yagize ati “Mu gihe hagitegerejwe iperereza rizakorwa na Guverinoma mu mucyo, Perezida wa Repubulika yafashe umwanzuro ukurikira, ofisiye wa nyirabayazana agezwe imbere y’ubutabera bwa gisirikare,….

Nk’uko ikinyamakuru ActualiteCD  cyo muri Congo kibitangaza, ngo aba banyeshuri bigaragambije ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019, bigaragambiriza ubuzima bubi bari bamazemo iminsi itatu, nyuma y’aho bakupiwe amazina n’umuriro.

Umupolisi ukomeye yatawe muri yombi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger