Politiki

DRC: Interineti yafunzwe no kohererezanya ubutumwa bugufi birahagarikwa

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibikorwa byo kohererekanya ubutumwa bugufi no gukoresha interinet byahagaritswe nyuma y’imyigaragambyo yakozwe ubwo abakirisitu bari bavuye gusenga kuri iki cyumweru.

Byabaye kuri uyu wa 31 Ukuboza 2017 ubwo  Polisi n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batatanyije imyigaragambyo y’abakirisitu gatolika kuri iki Cyumweru mu murwa mukuru Kinshasa, ubwo bari bagiye guhurira imbere ya za Kiliziya bamagana Perezida Kabila.

Uku guhagarika izi serivisi zikoreshwa nabatari bake bije nyuma yaho abadashyigikiye ubutegetsi bwa perezida Joseph Kabila Kabange  bashamikiye kuri Kiliziya Gatolika  bohererezaga ubutumwa busaba abakirisitu kujya mu myigaragambyo. Abigaragambya basabaga  Kabila guhamya neza ko atazahindura Itegeko Nshinga ngo akunde yiyamamarize manda ya gatatu ndetse akanarekura n’imfungwa za politiki zifungiwe muri iki gihugu.

Abaturage ntibashaka Kabila

Mu rwego rwo kwirinda imyigaragambyo nkiyi Polisi yo muri iki gihugu iratangaza ko abantu bose barenze batanu bazajya batatanywa babanje kubazwa ibyo barimo mu gihe bazajya bagaragara bahagaze mu gatsiko.

Abatatanyijwe bari bageze kuri Cathedral ya Notre Dame du Congo i Kinshasa aho  bari basanze umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Felix Tshisekedi dore ko ari naho yari  yasengeye,  kugirango batangire imyigaragambyo.

Reuters dukesha iyi nkuru yatangaje ko atari aha iki gikorwa cyabere gusa kuko ngo Kuri Paruwasi ya Saint Michel mu gace ka Bandalungwa ho inzego z’umutekano zatatanyije abigaragambyaga zifashishije imyuka iryana mu maso ndetse hamwe bakarasa amasasu mu kirere.

Abenshi bahise bagereranya ubutegetsi bwa Kabila nkubwa  Pyongyang muri Koreya ya Ruguru.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger