AmakuruPolitiki

DRC: Ingabo za MONUSCO zagaragaye ziba amavuta y’imodoka zibatwara(Video)

Guhera tariki 22 Nyakanga 2022, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’abasirikare ba MONUSCO barimo kuvoma amavuta y’imodoka y’ikamyo bikekwa ko ari iyari ibatwaye bashaka kuyagurusha.

Inyuma yaho humvikanamo umuntu uvuga ko ibyo aba basirikare ba MONUSCO barimo gukora ari ubujura kuko ari amakosa kwiba no kwangiza ibikoresho by’akazi bagenewe n’umuryango w’Abibumbye.

Abarimo guhererekanya amashusho y’aba basirikare bakomeza kunenga ibi bikorwa by’ingabo z’umuryango wabibumbye mu gihe abandi bavuga ko mu mu myaka ikabakaba 25 bamaze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bitwiiriye kugarura amahoro, nta kindi bize uretse ubucakura no kwambura abaturage bisanzwe bizwi ku ngabo za Leta ya Congo (FARDC)

Uwiyita Zuba ku rukuta rwa Twitter, yagize ati:”Ingabo za UN zirimo kwiba amavuta muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”

Ubu butumwa bwahise butangwaho igitekerezo na Tom Ndahiro we wagize ati:” DR Congo yamunzwe na ruswa.Ntacyo bakoze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka ikabakaba 25 bahamaze urutse kwiba amavuta ya UN kugirango bayagurishe.

Iki gikorwa cyasembuye Abenyekomngo bari bamaze igihe batajya imbizi n’izi ngabo. Aho Umuyobozi wa Sena y’iki gihugu, Modeste Lukwebo Bahati we ubwe aheruka gutangaza ko azaruhuka ari uko izi ngabo zivuye ku butaka bw’igihugu cye.

UN Troops stealing fuel in DR Congo. https://t.co/6Rk4dV6Bn6

Twitter
WhatsApp
FbMessenger