AmakuruPolitiki

Dr. Gakwenzire yagaragaje uburyo itangazamakuru ryatije abanzi umurindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamakuru bagera kuri 60 bahoze bakorera ORINFOR n’iibindi binyamakuru bitandukanye bibasiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ubwo bamwe bicwaga bazizwa ko ari Abatutsi, ku rundi ruhande hari abandi bagenzi babo bakongezaga urwango mu baturage b’Abahutu ngo bazice Abatutsi babamare.

Perezida wa IBUKA Dr. Philbert Gakwenzire akaba n’umuhanga mu mateka yaraye abwiye abaje kwibuka abanyamakuru bazize iriya Jenoside, ko ibinyamakuru byagize uruhare rukomeye mu byabaye haba mbere ya Jenoside no mu gihe yakorwaga nyirizina.

Nk’umunyamateka, Dr. Gakwenzire ibyo avuga arabizi neza.

Yemeza ko mbere y’uko ibinyamakuru bivuka ngo bigire imbaraga nk’izo byagize, habanje kuvuka amashyaka ariko avuka abogamiye ku moko.

Ndetse ngo ubuyobozi bw’Abakoloni b’Ababiligi bari mu Rwanda icyo gihe, bwari bushyigikiye amashyaka yabibaga amacakubiri mu Banyarwanda.

Rimwe mu mashyaka yari atsimbaraye ku moko ni APROSOMA ryari riyobowe na Joseph Habyarimana bitaga Gitera.

Uyu mugabo niwe watangije bwa mbere amagambo yangishaga Abahutu Abatutsi arimo ‘inzoka’ ndetse aza no gushyiraho amategeko 10 yise ‘Amategeko y’Abahutu’.

Ayo mategeko niyo yaje kwifashishwa n’abandi babibaga amacakubiri mu Banyarwanda bavuga ko hari ibyo Abahutu bagombaga kuziririza ntibagire aho bahurira n’Abatutsi.

Mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994; hari ibinyamakuru byagaruye ayo mategeko ya Gitera mu rwego rwo kurushaho kuyibutsa abo yari agenewe no kubashishikariza kuyubahiriza.

Mu mwaka wa 1959 nibwo hadutse imvururu zibasiye Abatutsi, baricwa abandi baratwikirwa, ababikoze bakavuga ko babitewe n’uko hari Abatutsi bakubise uwari Perezida[w’agateganyo] Dominique Mbonyumutwa.

Dr. Gakwenzire avuga ko ibyo bijya kuba, hari abayoboke b’ishyaka UNAR babangamiye umwe mu bayoboke ba PARMEHUTU witwaga Mbonyumutwa kuko n’ubundi mu gihugu icyo gihe hari imvururu muri rusange.

Ati: “ Mu by’ukuri ubwicanyi bwatangiye ku italiki 03, ni ukuvuga ko guhera ku italiki 01, n’iya kabiri habonetse umwanya wo kugira ngo hatekerezwe icyakorwa. Nibwo inzu za mbere z’Abatutsi zatwitswe n’Abatutsi ba mbere baricwa.”

Byarakomeje bigeza ku italiki 06 ari uko bimeze ariko umwami Kigeli IV Ndahindurwa aza kuvuga ko ibyo nibidahagarara we azabyihagarikira kandi yaje kubikora kuko ku Cyumweru taliki 07 ingabo zari i Nyanza zatangiye gukurikirana abari barimo bahiga Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Icyo gihe kandi nibwo uwitwa Col Guy Logiest yaje agera mu Rwanda, taliki 09 atangira gukurikirana ibyahaberaga.

Muri icyo gihe abari abatware bakoreraga i Nyanza bahunze u Rwanda, abo barimo Mungarurire na Rwangombwa, icyakora bakorewe mandat d’arrêt ko batazagaruka mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1960 mu Rwanda nibwo habayeho amatora yo ku rwego rwa za Komini ndetse muri uwo mwaka nibwo ikinyamakuru ‘Imvaho’ cyavutse.

Imikorere y’ Imvaho y’icyo gihe yari itaratera imbere kubera ko amakuru bayandikaga ku dupapuro hanyuma kajugujugu ikadukwirakwiza hirya no hino abantu bagatoragura, bake bari bazi gusoma bagasoma, abandi bakajya gusomesha kubabizi.

Umunyamateka Dr. Philbert Gakwenzire avuga ko kuri utwo dupapuro hariho ubutumwa bwabwiraga abaturage uko amatora azagenda n’abari bakwiye gutorwa abo ari bo.

Utwo dupapuro twaridufite ibara ry’ishyaka rya PARMEHUTU.

Umwaka wakurikiyeho nibwo Radio Rwanda yagiyeho, bikorwa kugira ngo igihugu kigire urwego rw’itangazamakuru nk’uko bisanzwe mu mikorere y’igihugu hirya no hino ku isi.

Hagati ya 1960 na 1963, hari Abatutsi benshi bishwe abandi bahungira mu bihugu bituranyi, abandi bimurwa mu bice bimwe bashyirwa mu bindi bice mu rwego rwo kubegeranya ngo aho batuye habe hazwi.

Abatutsi bakurwaga mu bice byari butuyemo Abahutu benshi bakajyanwa mu bindi byitwaga ko bituwe n’Abatutsi benshi.

Colonel Guy Logiest niwe wari waratekereje uyu mushinga yari yarise Tutsiland na Hutuland.

Gakwenzire ati: “ Aha rero niho twumva bavuga ko hari Abatutsi bajyanywe mu Bugesera, Rukumberi ndetse no mu gice kimwe cy’Amayaga”.

Ibyo Logiest yakoze byari ibintu biri mu murongo wo kwereka amahanga ko bari bagifite akazi kenshi ko gukora mu Rwanda, bityo ko kuruha ubwigenge byagombaga kuba biretse.

Hari imishinga bari barakoze yanditse ariko itagira ingengo y’imari, iyo ikabamo ibyo bitaga ‘paysanats’.

Barebaga igice kidatuwe, bakavuga ko bagifitiye gahunda y’imyaka 10 ariko iyo mishinga ntigire ingengo y’imari.

Aho niho baje nyuma gutuza Abatutsi mu rwego rwo kubigiza hirya y’Abahutu.

Ikibabaje ni uko muri ibyo bice hari haradutse isazi ya Tsé-tsé, iyi ikaba isazi itera indwara yo gusinzira ndetse abayobozi bakaba barabujije abashoferi bacishaga imodoka muri ako gace gufungura imiryango cyangwa amadirishya kugira ngo iyo sazi itajyamo bakaba bayigeza mu bindi bice by’u Rwanda.

Aho u Rwanda ruboneye ubwigenge rukayoborwa na Grégoire Kayibanda nabwo Abatutsi bakomeje kubangamirwa kugera mu mwaka wa 1973 muri Gashyantare ubwo hashyirwagaho gahunda yo gukumira Abatutsi mu mashuri no mu mirimo.

Ibi byakozwe muri Politiki yiswe ‘Mututsi Mvira Aha’.

Bamwe mu bagizweho ingaruka n’iyi Politiki bigeze kubwira abashakashatsi ko muri icyo gihe, hari abana bo mu mashuri batinyukaga kubahuka abarimu babo bakababwira ngo babavire ku mashuri.

Imyaka yarahise abo bana barakura baza kuba abayobozi ba za Segiteri, Komini na Perefegitura.

Mu ntangiriro za 1973 Juvénal Habyarimana yari umugaba w’ingabo z’u Rwanda akaba na Minisitiri w’ingabo.

Nyuma gato yaje guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda. Uyu Kayibanda yari yarahaye ubutegetsi abanya Gitarama aheza abanya Gisenyi n’abanya Ruhengeri ndetse na Byumba, ariko nyuma aza no kuronda amoko.

Yashyizeho politiki yo kuvangura amoko binyuze mu by’amashuri ariko ikaba yari yarigeze kuvugwa taliki 28, Mutarama, 1961 ubwo hahirikwaga ubwami, bivugwa na Mbonyumutwa Dominique.

Nyuma iyo politiki yakomeje kunonosorwa kugeza ubwo guhera mu mwaka wa 1973 kugeza mu mwaka wa 1990 ubwo amashyaka menshi yadukaga mu Rwanda.

Ni politiki bise ‘iringaniza’.

Dr. Philbert Gakwenzire avuga ko ubwo Inkotanyi zateraga, hari ibinyamakuru byafunguwe nyuma y’aho, biza bikurikiye ishyirwaho ry’amashyaka menshi.

Muri icyo gihe nibwo hashinzwe ibinyamakuru nka Kangura. Iki kinyamakuru cyagize uruhare mu gutoteza Abatutsi.

Ikinyamakuru cya mbere mu Rwanda ubusanzwe ni Kinyamateka yavutse mu mwaka wa 1933.

Si Kangura gusa yabaye ikibazo ahubwo rurangiza yabaye radio bitaga RTLM( Radio-Télévision des Milles Colinnes) yagiyeho mu mwaka wa 1993.

Yatangiye gukora muri Kanama, 1993 itangira ikurura urubyiruko kuko yashyiragaho indirimbo zikunzwe muri Zaïre( Repubulika ya Demukarasi ya Congo y’ubu) ariko ikanakora ku buryo ihita ihindukira ikagaruka mu murongo wari uri mu Rwanda rw’icyo gihe.

RTLM yari ifite abanyamakuru bize kandi bakoze n’ahandi bityo bakaba bari abahanga mu byo bakora.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga taliki 07, Mata, 1994, hashize iminsi ibiri gusa hahita hajyaho Guverinoma yiswe ‘Guverinoma y’Abatabazi’ iyobowe na Dr. Théodore Sindikubwabo na Minisitiri w’Intebe witwa Jean Kambanda.

Radio RTLM yari ifite abanyamakuru bari bakunzwe kubera ko bavugaga ibyo abari bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bifuzaga kumva.

Umwe muri abo banyamakuru ni Valérie Bemeriki, ubu arafunzwe.

Dr. Philbert Gakwenzire avuga ko itangazamakuru muri rusange ryagiriye nabi Abanyarwanda ribabibamo urwango.

Icyakora ashima ko itangazamakuru ry’ubu, riharanira kubaka Abanyarwanda no kubagezaho amakuru abafitiye akamaro bose.

Bamwe mu bavuzwe muri iyi nkuru n’amafoto yabo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger