Amakuru

Dore uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu minsi 7 ishize mu Rwanda

Icyorezo cya Coronavirus ntabwo gihagarika umuvuduko kiriho mu gihugu cyacu kuko usanga abantu batandukanye bagikeretsa ukabona ko ntacyo bibabwiye, haba mu kwica amabwiriiza nkana yashyizweho na Leta y’u Rwanda agamije guhangana niki cyorezo.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 24 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze imibare igaragaza uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu gihugu cyacu mu minsi irindwi ishize, aho bigaragara cyane ko umubare w’abantu banduye iki cyorezo ndetse n’abahitanwe nacyo wiyongereye ku rwego rwo hejuru kurusha iyindi minsi.

Nkuko Minisiteri y’ubuzima yabigaragaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, ejo hashize tariki ya 24 Nyakanga 2021 abantu 9 bishwe n’icyorezo cya Coronavirus byaje guhita bituma umubare w’abahitanwe niki cyorezo mu minsi irindwi ishize baba abantu 90.

Minisiteri y’ubuzima ikaba yarasohoye itangazo yihanganisha imiryango y’abantu babuze ababo ku munsi wejo bahitanwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho bagize bati”Twihanganishije imiryango y’abagore batandatu b’imyaka 81 (Huye), 81, 65 (Kigali), 80, 76 (Karongi) & 65 (Musanze) n’abagabo batatu b’imyaka 88 (Musanze), 49 (Kigali) & 39 (Huye) bitabye Imana”.

Kugeza ubu icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abantu bagera kuri 727 kuva cyagera mu gihugu cyacu mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize, mu gihe abantu barembejwe niki cyorezo biyongereye cyane kuko urebye mu minsi irindwi ishize gusa usanga abantu 252 aribo bameze nabi ubariyemo n’abantu 32 biyongereyeho ku munsi wejo.

Igipimo cy’ubwandu mu minsi irindwi ishize cyari kuri 6,8% mu gihe kuri uyu wa Gatandatu cyari kuri 4,4%.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, abantu bakingiwe icyorezo cya Coronavirus bahawe dose ya mbere ni 2.205 mu gihe abamaze gukingirwa neza (bahawe dose ebyiri) ari 425.387.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger