AmakuruUtuntu Nutundi

Dore uburyo bwiza wakoresha mukugabanya amaribori ku kubiri wawe mu gihe akurya cyangwa utayakunda

Hari igihe ku mubiri hazaho amaribori ugasanga abongamiye bikomeye uwayazanye bityo agahora yifuza uburyo yakoresha akayirukana dore ko hari n’abayagira akazajya abarya.

Ubusanzwe amaribori ni uturango, dushobora kuba tureture cyanwa tugufi, tukaza dutambitse,duhagaze ku mubiri, dutandukanira n’uruhu rusanzwe ku ibara tuba dufite, akenshi dusa umweru. Ibice akunda kuzaho cyane ni amaboko, amabere, ku nda, ku kibuno ndetse no ku maguru. Nubwo buri wese ashobora kuyagira ariko akunze kugaragara cyane ku bagore kurusha abagabo.

Bumwe mu buryo ushobora gukoresha mu kurwanya amaribori k’umubiri wawe mu gihe yaba akubangamiye cyangwa se akaba akurya.

1.Gukoresha igikakarubamba

Iki kimera ni kimwe mu byifashishwa mu guhangana na zimwe mu ndwara z’uruhu. Umushongi w’igikakarubamba ukungahayemo vitamine zitandukanye, imyunyungugu ndetse na za poroteyine nyinshi bigaburira uruhu mu buryo butandukanye. Fata ibibabi by’igikakarubamba ubishishure kugirango ugere ku gice kirimo umushongi. Siga umushongi w’igikakarubamba ahantu hari amaribori ubundi urindire amasaha 2 ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze.

2.Umutobe w’indimu

Siga ahantu hari amaribori uyu mutobe w’indimu ubundi urindire wumireho ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze.

3.Umutobe/amazi y’ibirayi

Uyu ni umuti udahenze kandi uboneye ku maribori, uyu umutobe ukungahayemo intungamubiri zituma habaho gukura k’uturemangingo tw’uruhu ndetse hakabaho no gusimbuza udushaje. Satura ikirayi mo ibisate ubundi ugende ubikuba ahari amaribori ubundi ureke hume ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze kandi ibi ubyubahirize buri munsi.

4.Amavuta ya Olive

Aya nayo ni amwe mu mavuta akungahayemo intungamubiri zishobora gusana uruhu rwangiritse. Siga ahantu hari amaribori usa n’uhakuba buhoro buhoro ukoresheje aya mavuta nyuma urindire iminota 30 kugirango uruhu runyunyuze intungamubiri ziri muri aya mavuta ubone gukaraba.

5.Isukari, amavuta ya amande n’indimu

Fata ikiyiko cy’isukari ukivange na mililitiro 50 z’amavuta ya amande ushyiremo n’umutobe w’ indimu ubundi ukube ahari amaribori mu gihe cy’iminota 10, ubikore buri munsi mu gihe cy’amezi abiri bizatanga impinduka zifatika.

6.Umweru w’igi

Umweru w’igi ukungahayemo poroteyine nyinshi, wusige ahari amaribori uwurekereho mu gihe cy’iminota 15 ubone gukaraba.

7.Amazi

Iyi miti yo haruguru ntacyo izamara igihe umubiri udafite amazi ahagije, umuntu urwaye amaribori agomba kunywa amazi ahagije kandi akisiga amavuta akurura amazi mu mubiri (hydratante=moisturizing lotion).

8.Imirire

Mu gihe umubiri utabona intungamubiri zihagije, ntabwo wakwisiga amavuta yonyineAutomatic word wrap
ngo uruhu rugire itoto.

Uburyo bwo kwa muganga: Kwa muganga hari uburyo bwinshi bwo kuvura amaribori: hari ubuvuzi bukoresheje amavuta ya crème akoreshwa mu kumasa, ubuvuzi bukoresheje “laser”(ubuvuzi bukoreshejwe imirasire), kubaga(surgery), n’ubundi buryo butandukanye. Aha ni byiza ko muganga ari we uguhitiramo gukoresha bumwe muri ubu buryo nyuma yo kugusuzuma akamenya ubukana bw’ikibazo ufite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger