AmakuruUrukundo

Dore impamvu nyamukuru nta mukunzi ufite n’icyo wakora ngo bikosoke

Hari impamvu nyinshi zitandukanye zitera umuntu runaka kubaho ari wenyine nta mukunzi afite ariko hagati aho bikaba binafite uburyo byakemuka bitewe n’impamvu yabimuteye.

Abantu benshi usanga ibyo bahuriye na byo mu rukundo bituma urugendo rwo kubona uwo babana wa nyawe rusa n’urukomeye. Hari abo usanga barakuriye mu miryango ihora iryana, nta rukundo bigeze babonana ababyeyi bityo bigatuma bumva ko mu rukundo ari ko biri. Abandi usanga barakundanaga bakabivamo rugikubita, abandi usanga amahitamo mabi bagize mbere ahora yisubiramo bitewe n’imbogamizi za mbere batakuye mu nzira.

Uko byaba bimeze kose, umuntu aba agomba kurwana ishyaka kugeza igihe abonye umukunzi kandi umunyuze.

N’ubwo waba utarakunze guhirwa mu rukundo cyangwa waragiye ukunda bakakwanga, aha hari ingamba zagufasha kubona inshuti kandi nzima.

1.Gahunda zawe zihe umujyo

Gushaka umukunzi wibigira uruti rw’umugongo rw’ubuzima bwawe bwose. Hugira ku kazi, ibyo usanzwe ukunda, umubano n’abavandimwe bawe n’ubuzima. Gutuma uhorana isura imwenyura bizagufasha guhuza na buri wese muzahura akubonemo umuntu udasanzwe.

Niba ushaka ko umuntu agukunda, jya utuma agukundira uwo uri we aho kugukundira uwo wifuza kuzaba we.

2.Ubaka imishyikirano ya nyayo

Urugendo rwo gushaka umukunzi akenshi rutesha umutwe. Ahanini ikibera imbogamizi ushaka umukunzi ni ukwibaza niba uwo ashaka gusaba urukundo azamwerera. Gusa uko waba ukunda kuganira n’abantu kose cyangwa uko waba ucecetse kose,birashoboka ko wakwigarurira umuntu ukamuremamo umubano mushya ushobora no kuramba.

Gerageza gutega amatwi mugenzi wawe.Niwita cyane ku byo mugenzi wawe avuga n’uko yakira ibyo umubwiye bizagufasha kumwigarurira.Shyira telefoni yawe kure,ntushobora kubaka umubano urambye mu gihe uhugijwe na byinshi.lbikorwa bitari amagambo,nk’ibimenyetso,inseko,indoro n’ibindi bituma mugenzi wawe abasha kukwakira nyamara iyo urangariye muri telefoni ibi byose biba impfabusa.

3.Kwishimana na mugenzi wawe bigire ingenzi

Kurambagiriza kuri murandasi,imihuro y’ingaragu ndetse n’ibindi bikorwa byo guhuza abantu badafite abakunzi bishimisha abatari bake ariko abandi usanga bibaniza ibyuya kurusha ikizamini cy’akazi(interview). Ikindi wamenya n’uko kabone n’ubwo wabibwirwa n’abahanga mu rukundo,haba hari itandukaniro rinini cyane hagati yo kubona umuntu wa nyawe n’urukundo ruzaramba.

4. Menya uko utwara “ukubengwa”

Mu rugendo rwo gushaka umukunzi kuba wabengwa ni ibintu bisanzwe.Abantu benshi bibananira kwihanganira kubengwa nyamara iki ari igice cy’uru rugendo abantu duhura na cyo kenshi. Uwiyemeje gukundana aba agomba kwitegurira no kubengwa kugira ngo nibimubaho bitazamufata igihe cyo kwiheba no kwiyanga.lyo umuntu runaka wifuzaga bidakunze ureka amiyumvo kuri we akagenda ugafata ingamba nshya.

5.Iga kugira ikizere

Kugirira mugenzi wawe ikizere ni ibuye mfatizo mu rugamba rwo kugira umubano urambye.Ikizere ntikibaho ijoro rimwe,ni urugendo rugenda rwaguka uko ibihe bigenda bitewe n’uko urushaho kwiyegereza mugenzi wawe.Niba ufite igungabana watewe warizeye umuntu ntabihe agaciro akenshi umutima uzakubwira ko birashoboka ko wakongera kwizera abantu no kubona urukundo rurambye.

6. Uhira umubano wanyu

Kubona umuntu mubana mu rukundo ni intangiriro y’urugendo si iherezo ryarwo.Mu rwego rwo kuva mu rukundo rudafite icyo rugamije,ugomba kuhira umubano wanyu kugira ngo uve kuri urwo rwego ugere ku mubano uzaramba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger