Utuntu Nutundi

Dore amafunguro ukwiye kugendera kure mu gihe urwaye Diabete cyangwa uyikekaho

Kugira ngo ukomeze kugira ubuzima buzira umuze, hari ibiribwa n’ibinyobwa bimwe ba bimwe ukwiye kwirinda gufata igihe ufite uburwayi bwa Diabete. Reka turebere hamwe amafunguro umurwayi wa diyabete akwiye kwirinda.

· IBYO KUNYWA BYONGEWEMO ISUKARI

Ibi byokunywa ni bibi cyane ku murwayi wa diyabete. Ibi byokunywa biba birimo isukari nyinshi dore ko nko muri 350mL za soda usangamo 38g z’amasukari. Aya masukari rero akaba yongera isukari mu maraso ndetse akanongera ibyago bituruka kuri diyabete nko kugira umwijima uriho ibinure. Hano twavuga imitobe ikorwa ikongerwamo isukari, ikawa yongewemo isukari n’ibindi biribwa cyangwa binyobwa byongewemo isukari.

· IBINURE BIGEREKERANYE

Ibi ni ibinure ahanini bikomoka ku byo kurya byo mu nganda. Ubusanzwe ibinure by’umwimerere ntibiba byuzuye, hongerwamo hydrogen mu nganda nuko bikaba byuzuye, ahanini bigakorwa kugira ngo ibyo birimo bibashe kubikika. Aho tubisanga ni muri margarine, mayonnaise, amavuta atekwa akomoka ku matungo, n’ibindi binyuranye. Ibi binure bikaba byongera kubyimbirwa, kugabanya cholesterol nziza, gutera ibinure ku nda, no gutuma umubiri utakira insulin neza.



· UMUGATI W’UMWERU, UMUCERI NA MAKARONI

Ibi byose bikomoka ku binyampeke ariko kubera kunyuzwa mu nganda biba birimo ibinyasukari byinshi. Umuceri w’ikigina n’umugati w’ikigina byo ntacyo bitwaye nyamara.

· YAWURUTE IRIMO IMBUTO

Ujya ubona yawurute zo mu moko anyuranye nk’irimo inkeri, imineke, n’ibindi. Usanga izi yawurute mu gukorwa hifashishwa amata yakuwemo amavuta (amacunda) cyangwa arimo amavuta macye. Izi yawurute rero ziba zanongewemo isukari dore ko mu gakombe ka 245g usangamo 47g z’isukari ni ukuvuga ko 81% bya calories zirimo ziva ku isukari. Icyakora yawurute zuzuye (zizwi nka kefir) zo ni nziza.

· UBUKI

Wasanga bigutunguye kuba ubuki nabwo umurwayi wa diyabete atabwemerewe dore ko benshi aribwo twamaze gusimbuza isukari. Nyamara nubwo burimo isukari y’umwimerere ariko ku murwayi wa diyabete si bwiza dore ko mu gihe ikiyiko cy’isukari isanzwe kibonekamo 12.5g za glucose mu buki dusangamo 16g.

· IMBUTO ZUMISHIJWE

Ubusanzwe imbuto ni nziza kuko ziduha vitamin n’imyunyungugu nyamara iyo zumishijwe zitakaza amazi nuko amasukari akiyegeranya. Bityo rero amasukari akaba menshi mu gihe uriye izi mbuto ku gipimo wakariyeho izitumishijwe.
Mu kurya imbuto usabwa kurya izigisarurwa kandi ukarya izibonekamo isukari nkeya nk’inkeri, pome, …

· IFIRITI

Niyo waba utarwaye diyabete kurya amafiriti kenshi si byiza. Ku barwaye diyabete rero ho ari ibishoboka bayavaho burundu.
Ibirayi ubwabyo byuzuye amasukari. Iyo rero bihinduwe ifiriti birushaho kongera amasukari ndetse n’ingaruka zindi zikiyongeraho. Mu mwanya w’ifiriti wakirira ikijumba cyangwa ibirayi ariko bitogosheje kandi ntubirye cyane.

N.B: Aya siyo mafunguro yonyine usabwa kwirinda, gusa ni ay’ingenzi muyo usabwa kwirinda no kugabanya igihe urwaye diyabete.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger