Amakuru

Dore akayabo ka Miliyoni zitakarizwa ku mutekano wa Mark Zuckerberg

Urubuga rwa Facebook buri mwaka ruri kurushaho kugenda rutakaza Miliyoni nyinshi mu rwego rwo kurinda umutekano wa Mark Zuckerberg uruhagarariye ndetse akaba ari nawe waruvumbuye.

Mu Mwaka wa 2017, kampani y’uru rubuga yakoresheje Miliyoni 7.3 z’amadolari mu rwego rwo kurinda no gusigasira umutekano wa Zuckerberg (CEO)wakoze urubuga rwa Facebook ruri mu zikoreshwa cyane ku Isi.

Nyuma y’ikoreshwa ry’aka kayabo ka Miliyoni 7.3, mu mwaka wa 2017, byatangajwe ko hari hiyongeyeho 50% ugereranyije n’umwaka ushyize wa 2016.

Ubusanzwe nk’uko byagiye bitangazwa n’abashinzwe gucunga umutekano w’uyu muherwe ukiri muto, izi miliyoni zikoreshwa igihe Zuckerberg afashe umwanya wo gutemberera muri Leta zitandukanye zigize Amerika bitewe na gahunda agiyemo.

Mu mwaka wa 2015, Miliyoni 4,256,004 z’Amadolari ni zo zakoreshejwe mu gucunga umutekano w’uyu mugabo, mu gihe mu mwaka wa 2017, byaje kugaragara ko amafaranaga y’umutekano we yiyongereye akagera kuri 7,326,640 z’Amadolari.

Mu mwaka wa 2017, amafaranga y’umutekano we yiyongereyeho 75%. Facebook yakoresheje arenga Miliyoni 1.5 mu madolari mu ngendo z’indege gusa uyu mugabo yagiye akora, bivugwa ko amafaranga yiyongereye mu buryo bufatika ugereranyije n’ ayakoreshwaga muri 2016.

Ni mugihe muri uyu mwaka wa 2018, ku italiki ya 24 Nyakanga, abashinzwe umutekano wa Mark Zuckerberg, bemeje ko ubu bagiye kuzajya batanga akayabo ka Miliyoni 10 z’Amadolari kugira ngo  uyu mugabo n’umuryango we barusheho guhabwa umutekano wizewe mu nzira no mu rugo.

Zuckerberg ufite imyaka 33 y’amavuko, ari mu baherwe bakomeye kuri iy’Isi ndetse we akaba afite agahigo k’uko ariwe muherwe muto mu bafite agatubutse cyane ku Isi, umutungo we ubarizwa muri Biliyoni 66 z’Amadolari dukurikije urutonde ngarukamwaka rutangwa na Forbes.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger