AmakuruImikino

Dore abakinnyi bafite ibitego byinshi muri shampiyona

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu RWanda igeze ku munsi wa 12 aho APR FC ariyo iyoboye urutonde by’agateganyo.

Bimwe mu byaranze umunsi wa 12 wa shampiyona harimo amarozi yavuzwe ku mukino Gicumbi FC yanganyijemo na APR FC ukanasiga hari bamwe mu bafana ba APR FC batawe muri yombi bazira gukubita umukinnyi wa Gicumbi FC bamusanze mu rwambariro bamushinja kuroga.

Ikindi ni umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Rayon Sports na Police FC zashakaga kotsa igitutu APR FC  bakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona ukurangira amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Uko indi mikino yagenze

Gicumbi FC 1-1 APR FC
SC Kiyovu 1-2 Marines FC
Mukura VS 0-1 AS Muhanga
Rayon Sports FC 0-0 Police FC
Heroes FC 0-1 Gasogi United
Musanze FC 1-1 AS Kigali
Sunrise FC 2-2 Bugesera FC
Espoir FC 2-3 Etincelles FC

Abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona

    1. Samson Babuwa (Sunrise FC) 11
    2. Shabani Hussein (Bugesera FC) 10
    3. Usengimana Dany (APR FC) 08
    4. Wanji Pius (Sunrise FC) 08
    5. Ndayishimiye A. D (Police FC) 07
    6. Mutebi Rashid (Etincelles FC) 06
    7. Rucogoza Djihad (Bugesera FC) 06
    8. Dusange Bertin (Gicumbi FC) 04
    9. Nkunzimana Sadi (Espoir FC) 04
    10. Munyeshaka Gilbert (Heroes ) 04
    11. Kyambadde Fred (Espoir FC) 04
    12. Iradukunda Bertrand (Mukura) 04

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger