AmakuruImikino

Djihad Bizimana yihariye ibihembo by’amezi akurikirana mu Ikipe ye yo muri Ukraine

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad yatowe nk’umukinnyi w’Ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe mu kipe ye ya Kryvbas yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine, ku bwiganze bw’amajwi 49%.

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za FC Kryvbas ni bwo batangaje Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi nk’uwegukanye ibihembo by’umukinnyi wahize abandi.

Ni ibihembo byahatanirwaga n’abakinnyi batandatu bitwaye neza muri iyi kipe mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2024.

Amatora yatangiye ku wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024 kugeza uyu munsi ku wa Gatatu, Saa Tanu z’amanywa. Ni amatora yakozwe n’abakunzi b’iyi kipe, hifashishijwe urubuga rwa Telegram rw’iyi kipe

Kapiteni Djihad yatowe ku kigero cya 49%, mu gihe uwamwegereye mu bo bari bahanganye we yatowe ku kigero cya 15%.

Muri Gashyantare Djihad yatsindiye Kryvbas igitego, afunguye amazamu mu mukino wa gicuti batsinzemo ikipe ya kabiri ya Brentford ibitego 6-1, tariki 6 Gashyantare.

Muri Werurwe nabwo yongeye gutsinda igitego cyo mu minota y’inyongera cyahesheje ikipe ye intsinzi, batsinda Kolos Kovalivka igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona wabaye tariki 16 Werurwe.

Muri rusange, Bizimana Djihad kuva yagera muri iyi kipe yambara umutuku n’umweru muri Nyakanga 2023 amaze gukina imikino 22. Muri iyo mikino yatsinzemo ibitego bibiri, atanga umupira wavuyemo igitego, mu gihe yabonye amakarita atandatu y’umuhondo.

Djihad yakiniye amakipe nka Etincelles FC, Rayon Sports na APR FC zo mu Rwanda, akina muri Waasland-Beveren ndetse na Deinze zo mu Bubiligi yakiniye mbere yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri FC Kryvbas yo muri Ukraine.

Screenshot
Screenshot
Twitter
WhatsApp
FbMessenger