AmakuruImikino

Didier Drogba wakanyujijeho muri Chelsea ategerejwe i Kigali

Umunya-Cote d’Ivoire wamamaye nk’umukinnyi w’igihangage mu makipe arimo Chelsea yo mu Bwongereza, ni umwe mu bategerejwe mu nama ya Youth Connect Africa igomba kubera i Kigali muri iki cyumweru.

Iyi nama izahuriramo urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya hano ku mugabane wa Afurika, izaba hagati y’itariki ya 09 n’iya 11 z’uku kwezi. Izitabirwa n’urubyiruko rubarirwa mu bihumbi 10.

Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari we uzayifungura ku mugaragaro.

Drogba ni umwe mu bazaganiriza urubyiruko ruzitabira iyi nama nk’uko amakuru agaragara ku rubuga rwa Youth Connect Africa abivuga. Undi uri mu bakomeye bazitabira iyi nama ni Ashish Thakkar, umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Mara Phones rukorera amaterefoni hano mu Rwanda.

Didier Drogba yaherukaga hano mu Rwanda ari kumwe n’abastar batandukanye bamenyekanye muri ruhago ya Afurika, ubwo bari mu gikorwa cya One Dollar campaign cyari kigamije gukusanya inkunga yo kugoboka abagizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umunya-Cameroon Samuel Eto’o na we yari ahari.

Icyo gihe bakinnye umukino wa gicuti n’Amavubi abanyagira ibitego 4-1.

Yves Drogba Tebily Drogba utegerejwe i Kigali, ni umwe mu bafite ibigwi bikomeye muri ruhago ya Afurika. Uretse kuba ari umukinnyi watsindiye Cote d’Ivoire ibitego byinshi mu mateka yayo, ni n’umwe mu bakinnyi bake bakomoka ku mugabane wa Afurika watwaye igikombe cya UEFA Champions league.

Ibi yabikoze muri 2012 ubwo yari kumwe na Chelsea yo mu Bwongereza.

Drogba kandi afite igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ukomoka ku mugabane wa Afurika incuro ebyiri, yatwaye muri 2006 no muri 2009.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger