AmakuruImyidagaduro

Diamond yavuzweho ubutinganyi banamusaba ko uwo muco yawugumana iyo yagiye

Umuhanzi ukomeye cyane hano mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Afurika, Diamond, yavuzweho ubutinganyi bitewe n’amafoto yashyize hanze ndetse n’uburyo yagaragaye mu bitaramo amazemo iminsi muri Amerika yambaye ibintu bimenyerewe ku bakobwa.

Ubusanzwe biragoye ko icyumweru cyarangira izina Diamond ritumvikanye mu itangazamakuru, mu gihe hari hashize iminsi avugwaho  abakobwa batandukanye nyuma yo gutandukana na Zari wahoze ari umugore we, uyu muhanzi umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora ibitaramo , yasaga n’uwabonye agahenge nyuma y’ibibazo yagize byakurikiranye no gutandukana kwe na Zari bigakubitana n’uko yahise yubura umubano na Hamisa Mobeto utaracanaga  uwaka na nyina w’uyu musore dore ko banaherutse kurwana.

Diamond, yongeye gutukwa no kuvugwa cyane n’itangazamakuru ryo muri Tanzaniya  biturutse ku buryo abamukurikira kuri Instagram baherutse kumuhuriraho bamwe bakamuhana abandi bakamuvuma bamuziza kurangwa n’umuco wo muri Amerika bigatuma banamwita umutinganyi.

Diamond yagaragaye yambaye umukufi ku kuguru kw’ibumoso, ibisanzwe bimenyerewe cyane ku bakobwa muri iki gihe ndetse n’amaherena Diamond afite ku mazuru no ku matwi. Ibi nibyo byatumye bamwita umutinganyi ndetse banamusaba bamwinginga ko atakwanduza urubyiruko rumukunda iyo ngeso bityo ko akwiye kuyigumana iyo ari ariko ntiyanduze abanyatanzaniya.

Aganira na Global Publishers, Diamond yavuze ko yatunguwe cyane no kubona hari abamufashe nk’umutinganyi ‘ushaka kwanduza urubyiruko rw’iwabo muri Tanzania nyamara na we yanga ubutinganyi.

Yagize ati “Nambaye uwo mukufi nk’uko nsanzwe nambara imikufi yindi . Nabonye ari ubwiza nk’uko biba bimeze ku yindi mirimbo ku buryo ntigeze ntekereza ko byahinduka ikibazo gikomeye nk’uko byagenze.”

Yakomeje agira ati: “Umuntu nka nyakwigendera Michael Jackson yahujwe cyane n’ubutinganyi ariko nta muntu n’umwe wigeze agaragaza ibimenyetso, icyo bashingiragaho gusa ni uko yihinduje uruhu. Ntabwo ari ikintu gishya ku byamamare kumva bavuga ngo runaka ni umutinganyi. Ibyo ahanini usanga byarakozwe n’umwanzi wawe.”

Ubwo yaganiraga n’iki kinyamakuru, Diamond yakomeje avuga ko kuvugwaho ubutinganyi cyangwa ibindi bikorwa bibi ku byamamare ari ibintu bisanzwe kuko akenshi bizamurwa n’abanzi aho yanatanze urugero ku mya Portugal Cristiano Ronaldo  usigaye ukinira Juventus ko nawe yagiye avugwaho ubutinganyi kandi bamubeshyera.

Diamond ntabwo yorohewe kuko amaze iminsi arwana n’uruhurirane rw’ibibazo kuva yatandukana na Zari, tariki ya 14 Gashyantare nibwo uyu mugore yatangaje ko atandukanye na Diamond kub era kumuca inyuma, uyu muhanzi yahiise yatakwa n’itangazamakuru bavuga ko yicuza kuba Zari yaramusize bityo ko amusaba imbabazi ngo basubirane.

Ibi babivuze bashingiye ku ndirimbo “Sikomi” bivugwa ko yariririmbye asaba imbabazi zari, uretse ibi kandi Diamond yakunze kujya ajya gusura Zari muri Afurika y’Epfo bikavugwa ko yabaga agiye gusaba imbabazi ariko uyu mugande nawe ngo akamubera ibamba.

Kuri Instagram ntabwo Diamond yorohewe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger