AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yiyemeje gufasha imiryango 500 yagizweho ingaruka na COVID-19 mu gihe cy’amezi atatu

Umuhanzi Diamond Platnumzukomeye nu muziki wo muri Afurika cyane cyane mu gihugu cya Tanzania, yiyemeje gufasha imiryango 500 yagizweho ingaruka na Koronavirusi.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Diamond yavuze ko azishyurira imiryango 500 ubukode bw’inzu mu gihe kingana n’amezi atatu.

Yagize ati”Nubwo nanjye ndi mu bahuye n’ingaruka za Koronavirusi gusa muri duke mfite niyemeje gufasha nibura imiryango 500 kwishyura ubukode mu gihe cy’amezi atatu.”

Yakomeje avuga ko guhera ku wa mbere azatangaza uko ubu bufasha buzagera ku bo bukwiriye.

Ati “Mu guhangana na COVID-19 nizeye gusangira namwe ibyiza n’ibibi. Guhera kuwa mbere nzatangaza uko iyi miryngo 500 izakira amafaranga y’ubukode 🙏🏼.”

Diamond ni umwe mu bahanzi muri Tanzania bakoze igikorwa gikomeye muri ibi bihe bikomeye isi yose yugarijwe na Koronavirusi.

Diamond yiyemeje kugoboka imiryango 500

https://www.instagram.com/p/B_Z5p4aJPXW/?igshid=16j65lhkousdg

Twitter
WhatsApp
FbMessenger