AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yahaye umwana we Impano y’agatangaza igenewe abantu bakuru

Umuhanzi Diamond umaze kwigarurira imbaga ya benshi y’abakunda umuziki ku Isi yose by’umwihariko muri Africa, yahaye impano umukobwa we w’imfura Tiffah yabyaranye na Zari ya iphone 14 Pro Max iri muri telephone zambere zigezweho.

Diamond yatangaje ko yahaye umukobwa we iPhone 14 Pro Max yifashishije imbuga nkoranyambaga, uyu mwana agaragaza ko yishimiye impano yagenewe na se.

iPhone 14 Pro Max Diamond yahaye umukobwa we ifite agaciro karenze miliyoni 1 Frw. Mu mashusho Diamond yasangije umukobwa we aba amushimira ku bwo kumuzirikana akamuha telefoni nk’iyi ihenze.

Zari yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] ni bwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’ amushinja kumuca inyuma.

Aba bombi babyaranye abana babiri barimo umukobwa mukuru w’imyaka irindwi bise Princess Tiffah [Latifah Dangote] ndetse n’umuhungu bise Prince Nillah ufite imyaka itandatu.

Zari w’abana batanu afite abandi bahungu batatu bakuru yabyaranye n’umuherwe Ivan Semwanga witabye Imana. Uyu mugore mu minsi yashize yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abarimo umusore witwa Shakib Cham.

Diamond nawe aheruka kuvugwa mu nkuru z’urukundo zirimo iz’umunya-Kenya Tanasha Donna babyaranye umwana w’umuhungu ndetse amaze iminsi ahwihwiswaho kuba akundana na Zuchu.

Diamond yabyaranye na Zari abana babiri

Mu minsi yashize hanagiye hanze inkuru zigaragaza ko uyu muhanzi yenda kwibaruka umwana wa gatanu n’ubwo uwo bazamubyarana atamenyekanye.

Kuru ndi ruhande ariko Zari aherutse kunenga Diamond ubwo yavugaga ko umugore afite imbaraga n’ubushobozi bwo kurera abana wenyine kandi bakabaho neza.Umwe mu bafana yahise amubwirako atari akwiye kuvuga ayo magambo kuko Diamond amufasha kurera abana ariko Zari avuga ko kuba umuntu yatanga amafaranga ntaho bihuriyeno kurera nk’umubyeyi.

Tiffah yashimishijwe n’iyi mpano yahawe na Se
Twitter
WhatsApp
FbMessenger