AmakuruImyidagaduroUmuziki

Diamond Platnumz ati” Ndicuza icyatumye nanga Jokate, gusa ubanza bari bandoze”

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko yicuza icyatumye atandukana na Jokate Mwegelo bahoze bakundana, yongeraho ko bashobora kuba baramuroze kugira ngo atandukane n’uyu munyamideri.

Ibi Diamond uzwiho gukunda abakobwa yabitangaje mu gihe hashize igihe kitageze no ku byumweru 2 uyu mukobwa arahiriye inshingano zo kuba komiseri mushya w’intara ya Kisarawe, inshingano yahawe na perezida wa Tanzania, Nyakubahwa John Pombe Magufuli.

Diamond avuga ko akibabazwa cyane no kuba yaratandukanye n’uyu mukobwa.

Ibi uyu musore yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’imwe mu ma televiziyo yo muri Tanzania ubwo Jokate yarahizwaga ejo ku wa gatanu.

Uyu musore uririmba injyana na Bongo flava yagize ati” Jokate yari intama y’Imana kandi nta n’ikibi yigeze ankorera. Ninjye namushyize mu makuba hanyuma nashyira mu mitwe y’abantu ko ari umukobwa mubi, wanyambuye Wema Sepetu. Ukuri kuriho ni uko ari njye wamuzanye mu rukundo, nyuma nza ku muta nta n’impamvu nsubirana na Wema.”

Diamond akomeza avuga ko ubugoryi bwa cyana ari bwo bwatumye ajugunya uyu mukobwa.

Ati”Kugeza na nubu sinzi impamvu namutaye, gusa ubanza nari narozwe kuko nta kibi yigeze ankorera. Ni umunyamurava kandi yiyubakira ahazaza ku giti cye. Aracyari inshuti yanjye, gusa buri igihe iyo ansuye nterwa isoni n’ibyabaye.Biracyambangamiye kugeza na nubu.”

Jokate uyu nyuma yo gutandukana na Diamond yahise yinjira mu rukundo na mukeba we Alikiba. Iby’aba bombi byaramaze imyaka 2, biza kurangira muri 2017 nyuma yo gutahura y’uko Alikiba afite undi mukobwa yanateganyaga kugira umugore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger