AmakuruAmakuru ashushye

David Luiz ukinira Arsenal ategerejwe i Kigali

Myugariro wa Arsenal, David Luiz, ategerejwe mu Rwanda ku wa Kane , taliki ya 10 Ukwakira 2019 mu bikorwa by’ubukerarugendo bifitanye isano n’amasezerano iyi kipe yasinyanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho wa Arsenal yatangarije BBC kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2019 ko David Luiz azaba ari mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane kugeza ku cyumweru.

David Luiz azagera i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane, akaba ari umwe mu bakinnyi ubuyobozi bwa Arsenal bwatoranyije kugira ngo agire uruhare mu bikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda nk’uko amasezerano y’impande zombi abiteganya.

Hari amakuru avuga ko  kugira ngo uyu mukinnyi abe ariwe utoranywa, Ubuyobozi bwa Arsenal bwarebye umukinnyi usanzwe ukurikirwa cyane n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ubu Luiz aza mu ba mbere inyuma ya Mesut Ozil.

Uyu munye-Brazil azava mu Rwanda agiranye ikiganiro n’abanyamakuru kizaba ku munsi ubanziriza uwo azasubiriraho mu Bwongereza.

Ikipe ya Arsenal ifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza muri gahunda yiswe #VisitRwanda igamije guteza imbere ubukerarugendo. Mu minsi ishize gahunda ya #VisitRwanda yahawe igihembo gikomeye cy’ahantu habereye gusurwa.

David Luiz yinjiye mu ikipe ya Arsenal muri uyu mwaka wa 2019 avuye mu ikipe ya Chelsea. Arsenal iri ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza. Luiz aje mu Rwanda mu gihe Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zahagaze kubera imikino y’amakipe y’ibihugu, uyu we akaba atarahamagawe n’Umutoza wa Brésil , Tite, mu mikino ya gishuti igihugu cye kizakinira muri Singapore.

Myugariro w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza David Luiz Moreira Marinho ategerejwe i Kigali

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger