AmakuruAmakuru ashushye

Abafana ba Chelsea biteguye gutembereza Didier Drogba wamaze kugera mu Rwanda

Abakunzi b’ikipe ya  Chelsea  mu Rwanda bibumbiye mu cyiswe (Chelsea FC Kigali Official Supporters) biteguye gutembereza  Didier Drogba mu mujyi wa Kigali bakifatanya nawe mu gikorwa cya Kigali Night Run.

Aba  bafana bazanakora urugendo ruzatangirira ahitwa kwa Freddy rusorezwe kuri Kigali Convention Center aho bazasangirira banaganire.

Drogba aje mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Youth Connekt Africa ihurije hamwe urubyiruko rusaga ibihumbi 10, mu nshingano arimo nka ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, mu bikorwa bitandukanye.

Ubwo yageraga mu Rwanda, Drogba yakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore, mu Rwanda (UN Women-Rwanda), Fatou Lo, mbere y’uko yitabira YouthConnekt kuri uyu wa Kane.

YouthConnekt Africa Summit 2019 yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko basaga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu 91 byo muri Afurika no hanze yayo nka Khazaksan, Mexique n’ahandi.

Gahunda y’aba bafana ba Chelsea bazatembereza Dogba i Kigali ni uko bazahurira mu mujyi wa Kigali saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019, bagahagurukira rimwe berekeza kuri Kigali Convention Center aho bazasanga uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe yabo bakifatanya muri Kigali Night Run.

Didier Drogba ubu usigaye ari Ambasaderi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ritsura amajyambere (UNDP), yatumiwe mu Rwanda n’abategura YouthConnekt, akaba n’umwe mu bazatanga ibiganiro muri iri huriro ry’urubyiruko rurenga ibihumbi 10 baturutse hirya no hino muri Afurika.

Didier Drogba ni umukinnyi ufite ibigwi bikomeye mu ikipe ya Chelsea kuko yayifashije gutsindira ibikombe bitandukanye mu gihe yayimazemo.

Abafana ba Chelsea ni ihuriro ryamaze kwandikwa mu Bwongereza mu mahuriro yemewe y’iyi kipe, rikaba rikora ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza no gufasha abatishoboye, bakanakora siporo cyane ko banafite ikipe y’umupira w’amaguru ijya inahangana n’andi makipe y’abafana.

Drogba i Kigali yakiriwe n’abarimo Umuyobozi wa UN-Women mu Rwanda, Fatou Lo
Abafana ba Chelsea i Kigali biteguye gutembereza Didier Drogba wamaze kugera i kigali

Twitter
WhatsApp
FbMessenger