AmakuruImikino

Danny Usengimana nta cana uwaka na Police FC

Rutahizamu Usengimana Danny wamenyekanye mu makipe nka APR FC, Police Fc, Singida yo muri Tanzania na Tersana SC yo mu Misiri,yashinje ikipe ya Police FC kumwima amahirwe yo kwerekeza muri FC Nantes yo mu Bufaransa.

Nkuko yabisezeranyije abakunzi ba ruhago mu Rwanda,Usengimana ubu usigaye aba muri Canada yatangiye kugaragaza amanyaga aba mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Yahereye ku butumire yahawe n’ikipe ya FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa,Ligue 1,yamusabye kujya gukora igerageza hanyuma ikipe ya Police FC yitwaga ko abarizwamo icyo gihe,imwima uruhushya.

Danny Usengimana yagaragaje ko muri Nzeri 2023 aribwo yabonye ubutumire bwo kujya gukora igeragezwa muri Nantes ariko Police FC imwima urupapuro rumurekura kandi nta masezerano yari akiyifitiye.

Nkuko bigaragara mu butumire Nantes yahaye Danny Usengimana bwanditswe tariki ya 18 Nzeri 2023,uyu mukinnyi yasabwaga kugera mu Bufaransa tariki ya 24 Ukwakira 2023 kugira ngo akore igeragezwa.

Danny Usengimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,yagize ati “ibintu nk’ibi bikubayeho wakora iki? Kubona amahirwe nk’aya ntiwemererwe kuyakoresha.

Ikipe nta masezerano mufitanye, nta gahunda yo kukongera amasezerano mufitanye, nta deni ufitiye ikipe, mu by’ukuri ntacyo mupfa.”

Yashyizeho icyitonderwa agira ati “ikipe si iy’umuntu umwe kuko ubuzima bw’umupira w’amaguru bumeze nko gutega bisi.Iyo ugeze ku cyapa uviramo uvamo wa mwanya wari urimo hakajyamo undi bisi igakomeza.”

Yasoje agira ati “kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa.”

Bivugwa ko Police FC yamwimye urupapuro rumurekura (release letter) kubera ko hari umwambaro w’iyi kipe wo hanze y’ikibuga (relaxed jersey) atatanze.

Danny Usengimana asigaye atuye muri Canada aho yasanze umugore we Nyangabire Francine bakoze ubukwe mu mpera za 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger