Amakuru

D.R.Congo: Imibare yabari guhitanwa na Ebola ikomeje kwiyongera

Muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu 170 mu’burasirazuba  nk’uko abayobozi bashinzwe ubuzima muri kiriya gihugu babitangaje.

Minisiteri ishinzwe ubuzima muri Congo yatangaje ko bamaze kubona abantu 267 barwaye iyi ndwara muri bo 170 yarabahitanye. Kuwa gatanu ushize abo yishe bari bamaze kuba 164.

U Rwanda nk’igihugu gihana imbibi na Congo cyatangiye ingamba zihamye zo kurwanya iki cyorezo mugihe cyaba kigaragaye kubutaka bw’u Rwanda. Mu minsi ishize Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda bakoze imyitozo yo kwerekana ko biteguye guhangana n’iki cyorezo.

Ebola ubu ni ubwa 10 yongeye kugaragara no kwica abantu muri Congo kuva yahaboneka bwa mbere mu 1976 ari naho ha mbere yabonetse kw’isi igahabwa izina ry’umugezi witwa Ebola hafi y’aho yabonetse.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger