AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yatsindiye Juventus bwa mbere kuva yayigeramo(Amafoto)

Ikipe ya Juventus ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo wayitsindiye bwa mbere kuva yayigeramo yashoboye gutsinda Sassuolo ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’Abatariyani.

Cristiano wageze muri iyi kipe y’i Tulin mu mpeshyi y’uyu mwaka akubutse muri Real Madrid, yari anyotewe no kubonera ikipe ye ya Juventus igitego cya mbere mu mateka, nyuma y’imikino 3 ya shampiyona yari itambutse atazi uko kureba mu izamu bisa.

Cristiano yafunguye amazamu ku munota wa 50 w’umukino, ku mupira myugariro Gianmarco Ferrari yashatse gupasa umuzamu we n’umutwe birangira ugaruwe n’igiti k’izamu, Christiano ahita ashyira mu izamu.

Igitego cya kabiri Ronaldo yagitsinze ku munota wa 65 w’umukino, ku mupira yari acomekewe na Emre Can agahita irangiriza mu izamu.

Ikipe ya Sassuolo yabonye impozamarira mu minota y’inyongera, ku gitego cyatsinzwe n’umunya-Senegal Khouma El Hadji Babacar.

Nyuma y’umunsi wa 4 wa shampiyona, Juventus de Turin itaratakaza n’umukino n’umwe iyoboye shampiyona y’amanota 12, mu gihe Napoli ari iyo iza ku mwanya wa kabiri.

Ronaldo aza ku kibuga.
Ubwo Cristiano yari amaze guhusha igitego.
Cristiano Ronaldo atsinda igitego cya mbere.
Cristiano yishimira igitego.
Cristiano Ronaldo Jr yishimira igitego cya se.
Georgina, umukunzi wa Ronaldo yishimiye igitego cy’umugabo we.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger