AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo ntanyuzwe n’imyanzuro yafatiwe na Man U kubera yananiwe kuyigeza muri Champions League

Rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo biravugwa ko arakajwe cyane n’uko Manchester United yagabanyije umushahara we ho 25% kubera ko we na bagenzi we bananiwe kubona itike ya Champions League muri uyu mwaka w’imikino.

Ikinyamakuru Sunday Times kivuga ko Ronaldo w’imyaka 37 y’amavuko yarakaye cyane ubwo United yarangiza ku mwanya wa gatandatu muri Premier League mu mwaka w’imikino ushize.

Ubwo batozwaga na Ralf Rangnick,abakinnyi ba United bagaragaje urwego rwo hasi byatumye babura iyi tike bifuzaga cyane.

Amakuru aravuga ko umushahara wa Ronaldo wagabanutse uva ku bihumbi 480.000 by’amapawundi buri cyumweru ugera ku 360.000 ku cyumweru.

Iyi ngingo yari mu masezerano ye ubwo yagarukaga muri United avuye muri Juventus umwaka ushize.

Umushahara w’uyu munyabigwi w’Umunya Portugal watangiye kugabanywaho 25% kuva mu mezi abiri ashize.

Ronaldo utishimye yahatirije gusohoka muri United muri iyi mpeshyi nubwo Erik Ten Hag yazanye uburyo bushya kuri Old Trafford.

Yabanje mu kibuga mu mukino umwe gusa mu mikino ine ya shampiyona ikipe ya United imaze gukina muri shampiyona iyobowe n’uyu Muholandi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger