AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo aravugwaho indi myitwarire idahwitse mu ikipe y’igihugu

Biravugwa ko rutahizamu Cristiano Ronaldo yabuze mu myitozo iheruka Portugal yakoze nyuma yo gukina n’Ubusuwisi.

Uyu munyabigwi wa Portugal washyizwe ku ntebe y’abasimbura n’umutoza Fernando Santos batsinda Ubusuwisi ibitego 6-1 biravugwa ko yarakariye umutoza cyane.

Santos yahamagaye abakinnyi babanje ku ntebe y’abasimbura ku munsi w’ejo ngo bakore imyitozo yoroheje ku mugoroba,ariko nk’uko Marca ibitangaza, Ronaldo ntabwo yahageze.

Ronaldo akomeje kwitwara nabi mu mikino y’igikombe cy’isi bikurikirana n’imyitwarire mibi yagize mu minsi yashize yatumye arekurwa na Manchester United.

Ronaldo yitwaye nabi ubwo yasimbuzwaga ku mukino batsinzwemo na Koreya y’Epfo ibitego 2-1,birakaza umutoza Santos.

Nyuma yaje gushyirwa ku ntebe y’abasimbura ku mukino n’Ubusuwisi bituma umusimbuye Goncalo Ramos atsinda ibitego 3 wenyine.

Umwanya wa Ronaldo muri kimwe cya kane cy’irangiza bakina na Maroc ku wa gatandatu urashidikanywaho aho bishoboka cyane ko azongera gushyirwa hanze.

Umutoza Santos yagize ati: “Ibyo biracyari ikintu kigomba gusobanurwa.

“Mfitanye umubano wa hafi cyane nawe.Ndamuzi, namumenye kuva afite imyaka 19.”

Mu mukino w’ubushize Cristiano Ronaldo yabanje ku ntabe y’abasimbura

Twitter
WhatsApp
FbMessenger