AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo agiye kujyana mu nkiko ikinyamakuru cyo mu Budage cyamwandagaje

Cristiano Ronaldo, rutahizamu w’ikipe ya Juvenntus de Turin agiye kujyana mu nkiko ikinyamakuru cyo mu Budage giheruka gusohora inkuru imushinja ko yasambanyije ku ngufu umugore w’Umunyamerika mu myaka 9 ishize.

Ibi byatangajwe n’umunyamategeko w’uyu musore wahoze akinira ikipe ya Manchester United.

Kuri uyu wa gatanu ni bwo Iki kinyamakuru cyitwa Der Spiegel cyanditse inkuru ivuga ko Ronaldo yasambanyije ku ngufu Kathryn Mayorga w’imyaka 30 ubwo yari ahuriye na we muri Hoteli iherereye Las Vegas muri Amerika, aho yari yagiye mu biruhuko.

Amashusho agaragara muri iki kinyamauru agaragaza Leslie Mark Stovall, umunyamategeko w’uyu mukobwa avuga ko umukiriya we yasambanyijwe ku ngufu n’umuntu witwa ‘Cristiano Ronaldo’.

Amakuru avuga ko muri 2009 ari bwo Cristiano yahuriye n’uyu munyamiderikazi muri Hoteli yitwa Sin City, akaba yari kumwe na muramu we cyo kimwe na mubyara we.

Uyu mugore avuga ko Ronaldo yifashe akavuga ko ari umusore mwiza ku kigereranyo cya 99%, gusa akaba yemeye kugushwa mu cyaha na 1%.

Nyuma ngo Ronaldo yamwishyuye angana n’ibihumbi 287 by’ama Pounds amusaba kutazagira uwo abwira ibyari byabaye.

Cristiano Ronaldo ahakana iby’ibi birego byatangiye gucaracara muri kiriya kinyamakuru mu mwaka ushize. Schertz Bergmann Rechtsanwälte usanzwe ari umunyamategeko w’uyu mukinnyi, ahakana iby’aya makuru y’uko umukiriya we yaba yarafashe ku ngufu Mayorga, akavuga ko bagomba kugana inkiko mu rwego rwo kubona indishyi ku bw’izina rye n’isura byangijwe.

Schertz yagize ati”ibyavuzwe na Spiegel ntabwo byemewe. Byangiza mu buryo bukomeye uburenganzira bwite bw’umukiriya wacu Cristiano Ronaldo.”

Ronaldo muri 2009 ubwo yari muri hoteli.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger