AmakuruAmakuru ashushye

COVID-19: Ibitaro bya CHUK byahagaritse gusura abarwayi

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, byabaye bihagaritse mu gihe cy’Icyumweru bibiri abajyaga gusura abarwayi mu bitaro kubera icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugera mu Rwanda.

Kugeza ubu abantu bagemuriraga ibiryo abarwariye muri ibi bitaro, ngo bazajya babigeza aho abantu binjirira, umuntu umwe urwaje wa murwayi ariwe uza kubyakira.

Abagemuriraga ibiryo abarwariye mu bitaro, bazajya bazana ibiryo nibegara ku muryango w’ibitaro, umuntu umwe umurwaje aze abifate.”

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu umurwayi agomba kuba afite umurwaza umwe gusa, kandi urujya n’uruza mu bitaro rukaba rugomba kugabanuka.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yamaze gutangaza ko abantu barindwi aribo bamaze kugaragarwaho iki cyorezo.

Abo barwayi kimwe n’abandi bari kuvurirwa mu kigonderabuzima cya Kanyinya mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Kigali werekeza i Musanze-Rubavu ndetse n’abahuye naba banduye bari kwitabwaho.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.

Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Abanyarwanda barasabwa ‘kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo’.

Minisiteri y’ubuzima yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni utishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

Barasabwa kandi kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki nko gukoresha alcool yica udukoko, kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger