Amakuru ashushyePolitiki

Col Tom Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 15 n’ikindi gihano gikomeye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza, urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Col Tom Byabagamba igifungo cy’imyaka 15 no kwamburwa impeta za Gisirikare nyuma yo gusanga ibyaha aregwa bimuhama.

Col Tom Byabagamba aregwa ibyaha birimo gusuzugura ibendera ry’igihugu, iki cyaha ashinjwa ko yagikoze ubwo yari mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudan.

Mbere yari yarakatiwe imyaka 21 y’igifungo.

Mu bindi byaha yahamijwe harimo icyo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Ku bijyanye no gusuzugura ibendera ry’igihugu, umucamanza yavuze ko iki cyaha cyasuzumwe hashingiwe ku mashusho yagaragaye, ubwo we ubwe [Col Tom Byabagamba] atigeze aterera isaluti ibendera ry’igihugu mu gihe ubusanzwe umusirikare abitegetswe.

Umucamanza yavuze ko impamvu yahanishijwe imyaka 15 ari uko urukiko rukuru hari ibyo rwari rwarirengagije mbere kuko ubusanzwe ibyaha ahamwa nabyo bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 bityo mu mwanzuro wafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare hatagaragajwe impamvu rwashingiyeho rumukatira imyaka 21.

We yajuriraga asaba urukiko ko yagirwa umwere ku byaha yari akurikiranyweho.

Col Byabagamba uregwa hamwe na muramu we Brig Gen (Rts) Frank Rusagara, batangiye kuburana mu mizi mu mpera za 2015.

Mu miburanire ye yakunze gutangaza ko ibyaha ashinjwa bishingiye ku kuba afitanye isano na bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda.

Uyu musirikare mukuru wahoze ari umukuru w’umutwe w’Ingabo zirinda umukuru w’Igihugu, yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko adashobora kugambirira kugirira nabi igihugu yarwaniye kuva mu buto bwe.

Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwamuburanishije, rwari rwamuhamije bimwe muri ibi byaha rumuhanisha gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za Gisirikare ariko ahita ajuririra iki cyemezo.

Urukiko rw’Ubujurire rumaze iminsi rwumva ubujurire bwa Col Tom Byabagamba, rwamuhamije bimwe mu byaha ashinjwa n’Ubushinjacyaha birimo icyo gusuzugura ibendera ry’igihugu, rumuhanisha gufungwa imyaka 15 no kwambura impeta za gisirikare.

Col Tom Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger