AmakuruImyidagaduro

Christopher Muneza aravugwa mu rukundo umunyamakurukazi

Umuhanzi Muneza Christopher mu itangazamakuru yumvikana avuga ku ndirimbo ze cyangwa ibitaramo runaka, biragoye kumva uyu muhanzi yavuze ku nkuru y’urukundo n’ubwo mugihe cyashize byigeze kuvugwa ko yaba yarakundanaga na Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe.

Uyu muhanzi Christopher ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bazwiho kugira ibanga ku buzima bwe butandukanye n’akazi.

Gusa kuri ubungubu gukomeza kubihisha bigera aho bikanga biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyamakuru ukora kuri Televiziyo ya Kigali Chanel 2 (KC2) witwa Abera Martina.

Inkuru y’urukundo rwa Christopher na Abera Martina ni ivugwa mu bantu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda gusa iyo ubashije kubabaza ntawe wabona ufite gihamya igaragaza ko aba bakundana.

Uyu muhanzi nawe ubwo yabazwaga ku uyu mukobwa mu kiganiro kuri Genesis TV , Muneza mu gusubiza iki kibazo niba bakundana koko ntabwo yigeze abihakana cyangwa se ngo abyemeze.

Mu magambo ye yagize ati “Njyewe ibi bintu ntabwo nshaka kubivugaho ndifashe. Uwabivuze buriya hari ahantu aba yabikuye.”

Tariki 31 Mutarama 2021, nyuma y’umunsi umwe yizihije isabukuru y’amavuko, Christopher yatunguwe n’umukunzi we amwifuriza umunsi mwiza.

Yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza icyumba gitatse indabo arangije agira ati “Imbaraga z’urukundo, mbega gutungurwa!”

Christopher kandi yanashyize  amafoto ari gukatana umutsima (cake) n’umukobwa atigeze ashaka kugaragaza isura ye.Icyo gihe abakurukirana Christopher bagiye batungurwa n’ibi bintu bavuga ko nawe abatunguye nk’uko uwo mukunzi we yamutunguye.

Mu minsi ishize ku rubuga rwa Instagram byabaye nkaho kwihangana byanga kuri Christopher hari amafoto uyu mukobwa Abera Martina yigeze gushyira kuri urwo rubuga Christopher ajya ahatangirwa ubutumwa ashyiraho akamenyetso k’umutima.

Abera Martina we uretse kuba azwi mu itangazamakuru nta b’indi aravugwamo bijyanye n’urukundo
Abera Martina
Christopher ntakunze gushyira kumugaragaro iby’umukunzi we gusa inshuti ze zahafi zemeza ko ari mubihe byiza by’urukundo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger