AmakuruImyidagaduro

Chriss Eazy yateretesheje umukobwa amandazi ayahaze amuta i Mageragere

Nyiri “Edeni” uherutse gukora indirimbo “Basi Sori” ft Passy Kizito (Kipa) na Cinema ft Bwiza ariwe Chriss Eazy ari mu bahanzi bahuye n’uruva guca inkwi mu ishyamba ry’amahwa mu nzira y’urukundo yanyuzemo ubwo yari akiri umubeya mu myaka.

Uyu muhanzi ukunzwe kurangwa n’agasatsi kogoshe muri style y’amasunzu ari mubo Imana yahinnye akaboko ko gutanga Keke(Cake) n’amandazi y’umubyeyi ku buryo haburaga gutera gato ku rushinge rw’isaha ngo asubize uruganda ku isuka agamije gushimisha umwari wari wariwarigaruriye umutima we akiri umuvubuka.

Ubu amaze kuba umusore noneho utapfa guteretesha amandazi na cake, yagarutse ku byamubayeho nawe arumirwa ariko ashimangira ko yabaye Rwemerikije akabana n’igikomere yatewe na bamwe mu bakobwa bashatse gukundana akiri muto.

Chriss Eazy yavuze ko yigeze gukunda umukobwa wo mu nsi y’urugo aho bari batuye i Mageragere, ari naho nyina yari afite uruganda rukora ibikomoka ku ifarini byavuzwe hejuru, bikarangira umukobwa aguye ku kigega cyabyo dore ko cake z’umutima zamugeragho zisukiranya nk’amazi amanuka umusozi.

Cyakoze mu buryo atagarutseho byimbitse, yavuze ko byahagaze atarahombya uruganda gusa iyo bikomeza yari gusubiza uwashoye imari ku isuka.

Yagize ati’:” Nkiri umwana nahuye na byinshi mu rukundo, nigeze gukunda umukobwa twari duturanye i Mageragere icyo gihe mama yari afite uruganda rw’imigati ariko za Cake zikozwe nk’umutima nari ngiye kuzimumarira kuko numvaga ko kumuha cake y’umutima arukongera urukundo bidasanzwe”.

“Yarandutaga ariko nyamara nakoraga iyo bwabaga buri gitondo nkarenza imiyenzi cake byibuze eshatu, ibi byaje kurangira uruganda rudahombye arigendera nsigara i Mageragere”.

SI uyu mukobwa gusa hari n’undi ukuze uyu muhanzi yagiye mu rukundo nawe, umukobwa ariwe ufashe Volla, mu gihe Chriss Eazy akibyinjiramo abona Invitation y’ubukwe imugezeho.

Ati’:” Uyu nawe yambwiye ko ankunda kandi yarandutaga, ntangiye kubyiyumvisha birikuza mbona ampaye ubutumire ndashoberwa”.

Uyu muhanzi watangiye umuziki Nyarwanda aririmba injyana ya Hip Hop, ubu akaba amaze kuba ikimenyabose muri Afro beats, ubu akomeje kurangwa n’indirimbo zivuga ku rukundo ariko ntararirimba kuri aya mateka yaranze amabyiruka ye.

Kugeza ubu ari mu bahanzi b’Abanyarwanda bakomeje gukora cyane no gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki ari nako ashimira Bruce Melodie wamugiriye inama yo kuririmba Afro beats na Junior Giti wamufashe amaguru agaterura Kugeza ubwo amuzamuye ku rwego ahagazeho.

Indi nkuru wasoma

Chriss Eazy aherutse kurya umushari awucira kuri The Ben na Bruce Melodie

Twitter
WhatsApp
FbMessenger