Amakuru ashushyeImikino

CHAN 2018: Amavubi amaze gukomeza

Ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi imaze gukomeza mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe gihuza amakipe akina imbere mu gihugu[CHAN] kizaba umwaka utaha wa 2018 mu gihugu cya Kenya.

Ni nyuma yo kunganya n’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya Taifa Stars mu mukino waberaga kuri stade Regional I Nyamirambo,aho izi kipe zombi zanganyije umukino ubusa ku busa.

Mu mukino ubanza amakipe yombi nabwo yari yanganyije mu gihugu cya Tanzaniya aho ikipe zombi zari zanganyije igitego kimwe kuri kimwe mu mukino waberaga kuri stade Mwanza tariki 15 nyakanga 2017.

Uyu mukino ku mpande zombi watangiye ikipe y’igihugu ya Tanzaniya ikinana imbaraga ishaka ibitego, gusa biza kuyibera imfabusa kuko itabashije gutsinda ikipe y’igihugu y’U Rwanda “amavubi” yo yatangiye umukino yugarira kugirango itabasha gutsindwa igitego.

Nyuma y’uyu mukino ikipe y’igihugu y’U Rwanda izakina n’ikipe y’igihugu ya Uganda imaze gutsinda ikipe ya Sudani y’Epfo ibitego bitanu [5] kuri kimwe [1] mu mukino wabereye i Kampala nyuma y’uwari wabereye i Juba mu mujyi wa Sudani y’Epfo mu cyumweru gishize izi kipe zikanganya zombi.

Abafana bari bakubise buzuye
11 babanjije mu kibuga ku ruhande rw’amavubi
11 babanjije mu kibuga ku ruhande rwa Taifa stars
Staff y’ikipe y’igihugu amavubi
abatoza bombi ntibabonye akanya ko kwicara

AMAFOTO:IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger