AmakuruAmakuru ashushye

Centrafrique: Igitero cy’inyeshyamba cyaguyemo ababarirwa muri 20

Umubare w’abamaze kugwa mu gitero cyagabwe muri Centrafrique mu mujyi wa Bangui n’abarwanyi ba Coalition of Patriots for Change (CPC), wageze kuri 20.

Ku wa 5 Ukwakira nibwo abarwanyi bivugwa ko ari aba CPC ishyigikiwe na François Bozizé wahoze ari Perezida w’iki gihugu bagabye igitero ku makamyo atatu yari atwaye ibicuruzwa barayatwika.

Iki gitero cyabereye mu gace ka Alindao muri Perefegitura ya Ouaka ku ikubitiro cyaguyemo abantu 12.

Umuyobozi wa Perefegitura ya Ouaka, Victor Bissekoin yabwiye Reuters ko umubare w’abaguye muri iki gitero ukomeje kuzamuka, ubu bakaba bagezi kuri 20 mu gihe abakomeretse ari batandatu.

Yavuze ko nyuma yo kugaba iki gitero, aba barwanyi bahise bahunga, gusa avuga ko atakwemeza ko muri aka gace hamaze kugaruka umutekano mu buryo bwuzuye.

Centrafrique ivuye mu minsi itatu yo kunamira abaguye muri iki gitero yari yashyizweho na Perezida Faustin-Archange Touadéra.

Ingabo z’u Rwanda ni zimwe mu ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique ndetse zagiye zigira uruhare mu mirwano ikomeye yagiye ikura aba barwanyi mu birindi, nko muri Mutarama 2021 zagabye igitero cyaguyemo abarwanyi 37 bo mu mitwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC hanyuma abandi batanu bafatwa mpiri mu gihe ibikoresho bari bafite nabyo byafashwe.

Ibikorwa byo guhashya iyi mitwe byarakomeje na nyuma y’icyo gihe nk’aho ku wa 25 Mutarama abarwanyi 44 biciwe mu gace ka Boyali kari mu bilometero 90 uvuye i Bangui.

Ingabo z’u Rwanda kandi zafashishije iza Centrafrique kwigarurira umujyi wa Boda uri mu bilometero 180 mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Bangui. Boda yari imaze hafi ukwezi iri mu maboko ya CPC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger