AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup: Inzozi za Rayon Sports zirangijwe na Shaban Idd

Ikipe ya Rayon Sports yari ifite inzozi zo gukura igikombe cya CECAFA Kagame Cup i Dar Es Salaam isezererewe muri 1/4 cy’irangiza, nyuma yo kunyagirwa n’ikipe ya Azam FC ibitego 4-2.

Ibitego by’umusore witwa Shaban Idd ni byo bisezereye Rayon Sports muri iri rushanwa rikomeje kubera mu gihugu cya Tanzania.

Ni umukino watangiye ikipe ya Azam isatira cyane ikipe ya Rayon Sports yifashishije uruhande rw’iburyo rwariho Nyandwi Sadam utahiriwe n’umukino w’uyu munsi.

Ikipe ya Azam yafunguye amazamu ku munota wa 19 ibifashijwemo na Shaban Idd watsinze igitego n’umutwe, nyuma ya koruneri yari itewe na Ramadhan Singhano.

Azam FC yakomeje kwataka cyane ikipe ya Rayon Sports, binayiha amahirwe yo kubona igitego cya kabiri ku munota wa 21 w’umukino yahise ihushwa na kapiteni wayo Aggrey Morris.

Shaban Hussein yongeye gufungura amazamu ku munota wa 33 w’umukino, ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso rwariho Abdoul Haji Omar, mbere y’uko aterekamo icya gatatu ku munota wa 39 w’umukino.

Ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 42 w’umukino kuri koruneri yari itewe na Kevin Muhire, umuzamu Razak Abarola afashe umupira arawuruka birangira Rwatubyaye arekuye ishoti mu izamu.

Mu gice cya kabiri, Azam FC yakomeje kwataka, gusa Rayon Sports na yo igacshamo igakina neza hagati mu kibuga dore ko Umutoza Orveila yari yamaze gukora impinduka akavana Yannick Mukunzi na Nyandwi Saddam mu kibuga akinjizamo Mugabo Gabriel na Christ Mbondi.

Shabani Idd wari wahaye akazi gakomeye ubwugarizi bwa Rayon Sports yongeye kubusuzugura ku munota wa 64 w’umukino atsinda igitego cya kane, Mbere y’uko Manishimwe Djabel atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 81 w’umukino.

Uyu niwe utsinze Rayon Sports ibitego 4 byose
Twitter
WhatsApp
FbMessenger