AmakuruImikino

Cassa Mbungo yongerewe amasezerano mbere y’amasaha make ngo acakirane na Gor Mahia

Ikipe ya AFC Leopards imaze kongerera amasezerano y’umwaka umwe Umunyarwanda Cassa Mbungo Andre usanzwe ari umutoza mukuru wayo, mbere y’amasaha make ngo isakirane na Gor Mahia muri Mashemeji Derby.

Gor Mahia na AFC Leopards zifatwa nk’abakeba bakomeye muri shampiyona ya Kenya. Ni ikimbe zombi zigaragaramo Abanyarwanda barimo Tuyisenge Jacques ukinira K’Ogalo (Gor Mahia), mu gihe Ndayishimiye Eric Bakame, Kayumba Sother na Cassa Mbungo Andre babarizwa muri AFC Leopards bakunda kwita ‘Ingwe’.

Saa kumi na 15 z’ejo ku cyumweru ku isaha yo muri Kenya, ni bwo aya makipe yombi azaba amanutse mu kibuga mu mukino wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kasarani i Nairobi.

Aba bakeba babiri bazaba bahurira mu mukino w’umunsi wa 31 wa shampiyona ya Kenya. Gor Mahia irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze gushimangira umwanya wa mbere no kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, mu gihe hazaba habura imikino itatu yonyine ngo shampiyona irangire.

Mu gihe iyi kipe ya Tuyisenge Jacques yaba itsinze uyu mukino, izahita igira amanota 69.

AFC Leopards ya Cassa, Bakame na Sother yo iwutsinze yahita igira amanota 42 ashobora kuyihesha umwanya wa munani, mu gihe Ulinzi Stars iyiri imbere yaba yatsinzwe cyangwa ikanganya. Yahita kandi ica KCB ya munani ifite amanota 40 ariko ikaba imaze gukina imikino 31 ya shampiyona.

Umutoza Cassa ni ubwa kabiri azaba agiye gukina na Gor Mahia kuva yagirwa umutoza mukuru wa AFC Leopards muri Gashyantare uyu mwaka. Umukino wa mbere uyu mutoza yakinnye n’iyi kipe ku wa 09 Gashyantare, warangiye Gor Mahia imukuyeho amanota atatu nyuma yo kumutsinda ibitego 2-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger