AmakuruImikino

Cassa Mbungo yatangiye inshingano ze nk’umutoza wa AFC Leopards atsindwa

Umutoza Cassa Mbungo Andre uherutse kwerekeza mu kipe ya AFC Leopards ibarizwa mu kiciro cya mbere muri Kinya, yatangiye inshingano ze nk’umutoza w’iyi kipe atsindwa na Mt Kenya.

Hari mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AFC Leopards yari yakiriyemo Mt Kenya kuri Stade yitiriwe Kenyatta-Machakos, nyuma yo kuyerekezamo ku wa mbere w’iki cyumweru.

Ni umukino wagaragayemo umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame wari mu izamu, cyo kimwe na rutahizamu Wayi Yeka wamamaye cyane mu kipe ya Musanze FC.

Umukino wa mbere wa Cassa nk’umutoza wa AFC Leopards izwi ku ka zina ka “Ingwe” warangiye Mt Kenya itsinze ibitego 2-1. Iyi kipe ya Mt Kenya ni yo yabanje gufungura amazamu ibifashijwemo n’umukinnyi witwa John Ndirangu. Hari ku munota wa 16 w’umukino.

Abasore b’umutoza Cassa bakoze ibishoboka byose, birangira bishyuye igitego ku munota wa 36 w’umukino. Cyinjiwe na Salim Abdalla.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, amakipe yombi yagerageje gusatirana ari ko buri imwe ihiga igitego cya kabiri, gusa birangira Mt Kenya ari yo ishobora kubigeraho. Iyi kipe yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 73 ibifashijwemo na Timothy Wanyonyi. Iki gitego cya Wanyonyi ni na cyo cyaje kurangiza umukino.

Cassa Mbungo na Leopards ye bagomba kugaruka mu kibuga kuri uyu wa gatandatu bakina na Gor Mahia, mu mukino w’ishiraniro uzwi na Mashemeji Derby. Ni umukino uzabera kuri stade ya Kasarani i Nairobi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger