AmakuruIyobokamana

Caleb uzwiho uruhare runini mu guteza imbere Gospel ari mu gahinda ko kubura umufasha we

Uwagaba Caleb ari mu gahinda gakomeye ko kubura umugore we witwa Mucyo Sabine bari bamaranye amezi arindwi bakoze ubukwe bagasezerana kubana nk’umugore n’umugabo.

Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ukwakira 2018 mu masaha ya nyuma ya saa sita, amakuru avuga ko uyu wari umugore wa Caleb yazize uburwayi, aho yari amaze iminsi arembeye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Uru rupfu ruje nyuma y’uko mu minsi ishize, Caleb yagaragazaga ko atewe agahinda ndetse anahangayikishijwe n’uburwayi umugore we yari afite ku rundi ruhande agasaba n’amasengesho kugira ngo Imana imworohereze.

Caleb azwi cyane mu ruhando rwa Gospel nyarwanda cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda ndetse akaba ari n’umwe mu bagira uruhare mu gutegura ibitaramo, gufasha abahanzi guteza imbere impano zabo n’ibihangano byabo.

Caleb yari amaze iminsi mike akoze ubukwe

Umufasha wa Caleb yitabye Imana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger