AmakuruImikino

CAFCL: APR FC yerekeje muri Tunisia bambaye imyenda idasa-AMAFOTO

Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tunisia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze wa Total CAF Champions League izahuramo na Club Africain yo muri Tunisia.

Saa munane n’iminota mike kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 ni bwo ikipe ya APR FC yinjiye mu kibuga cy’indege kugirango bagenzure ibyangombwa byabo kuko byari biteganyijwe ko bahagurukan i Kigali saa 16:00 bakerekeza i Tunis muri Tunisia.

Ni urugendo rurerure APR FC igiye gukora kuko mbere yo kugera muri Tunisia, irabanza guca muri Qatar izagere muri Tunisia kuri iki Cyumweru saa saba.

APR FC irasabwa gutsinda cyangwa se ikanganya ku mubare w’ibitego runaka kugira ngo ikomeze kuko mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo amakipe yombi yanganyije 0-0.

Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa, yahagurutse abwiye abafana b’iyi kipe ko biteguye gutungurana imbere ya Club Africain kuko bagiye bafite amahirwe 50% yo gukomeza.

Abakinnyi ijyanye i Tunis ni Kimenyi Yves , Ntaribi Steven , Ombolenga Fitina , Rusheshangoga Michel , Imanishimwe Emmanuel ,  Caldo Buregeya , Rugwiro Herve , Mugiraneza Jean Baptiste Miggy , Mirafa Nizeyimana, Evode Ntwari, Amran Nshimiyimana , Buteera Andrew , Fiston Nkizingabo , Maxime Sekamana , Nshuti Dominique Savio, Iranzi Jean Claude , Muhadjiri Hakizimana na Mugunga Yves .

Bimenyerewe ko abakinnyi iyo bagiye gukina hanze y’igihugu basohoka bambaye imyenda isa iriho ibirango by’ikipe, hari abakinnyi ba APR FC bagiye bambaye imyenda biguriye mu isoko itariho ibirango by’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yari yambaye ipantalo ya APR FC n’umupira w’umweru yiguriye mu isoko. Na Nshuti Dominique Savio yari yambaye imyenda ivanzemo itari iya APR FC.

Rusheshangoga Michel, Rugwiro Herve na Mugunga Yves bari mu bari bambaye imyenda idasa n’iyabandi.

Ngo impamvu n’uko imyenda APR FC izakoresha muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 itarasohoka bigatuma abakinnyi badafite imyenda y’ikipe yo kwambara hanze y’ikibuga bambara ibisanzwe.

Ikindi hari bamwe mu bakinnyi bavuye muri APR FC bahise bahamagarwa ngo bagarure imyenda batwaye bityo abandi babone ibyo bambara ariko nabwo ntiyabahaza ku buryo aba 18 babona iyo bambara.

Byabaye ngombwa ko bashaka imyenda ijya gusa n’iya APR FC, aba ari yo bambara.

Umutoza Jimmy Mulisa ahagurutse i Kigali adafite Byiringiro Lague utarakinnye umukino ubanza ,azaba kandi adafite Sugira Ernest nawe ugifite ikibazo cy’imvune, Itangishaka Blaise, Issa Bigirimana, Byiringiro Lague na Nsengiyumva Moustapha.

Umukino wa APR FC na Club Africain uteganyijwe kuwa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018 ku kibuga cy’ubwatsi bwa kimeza cya Stade Oympiques de Redes.

Iyi stade ni iy’igihugu cya Tanuziya, yatangiye kubakwa mu 1998 bayitaha mu 2001 ariko mu 2005 barongera barayisana, iyi Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60 000.

Migi yari yambaye umupira usanzwe
Herve Rugwiro yari yambaye umupira usanzwe
Mugunga Yves yajyanye n’ikipe yambaye umupira usanzwe

Migi yavuze ko bagiye gukosora ibitaragenze neza i Kigali

Sekamana Maxime
Umutoza mukuru wa APR FC Jimmy Mulisa
Rusheshangoga Michel yari yambaye imyenda itariho ibirango by’ikipe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger